Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Karongi, Nyamagabe, Ruhango…Niho Hari Imiryango Myinshi Y’Abatutsi Yazimye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Kwibuka27

Karongi, Nyamagabe, Ruhango…Niho Hari Imiryango Myinshi Y’Abatutsi Yazimye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 May 2021 12:29 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuri uyu wa Gatandatu hateganyijwe igikorwa ngarukamwaka cyo kwibuka imiryango y’Abatutsi yazimye muri Jenoside yabakorewe muri 1994. Intego ya Jenoside akenshi iba ari ukwica abantu bose bagashira cyangwa igice cyabo.

Inyandiko n’ubuhamya bitangwa n’abayirokotse, byemeza ko abayikoraga bigambaga ko nta kindi bashakaga uretse ‘gutsemba’ubwoko bw’Abatutsi.

Iyi ntego yabo yagaragariye mu kuba baricaga umugore utwite ariko bakica n’ubwo atwite.

Hari n’aho bishe abatari Abatutsi ariko basaga nabo ku isura.

Umwe mu banyamakuru bakoraga kuri RTLM( Radio-Television de Mille Colline) witwaga Habimana Kantano yigeze kubwira abaturage ko mu bagomba kwica Abatutsi ndetse n’abana babo.

Bitewe n’impamvu zirimo iz’uko hari aho Abatutsi baturaga begeranye kuko abandi baturanyi babi babagiriraga urugomo n’urwikekwe, byatumye muri Jenoside yabakorewe byorohera abicanyi kubabona barabica.

Hari n’aho wasangaga baratuye begeranye kubera ko ari ho Leta yashatse kubatuza, urugero rukaba mu Bugesera.

Mu rwego rwo kumenya amazina y’abo Batutsi bari bagize iriya miryango ariko bakicwa bagashira, Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside barangije Kaminuza witwa GAERG buri mwaka ufata umunsi wo kubibuka.

Uw’uyu mwaka uzaba tariki 15, Gicurasi, 2021 ubera ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri i Nyanza mu Karere ka Kicukiro.

Muri uriya muhango hasomwa amazina ya bamwe[cyangwa bose iyo yabonetse] bari bagize iriya miryango.

Ikindi ni uko abagize uriya muryango, GAERG, bakoze ubushakashatsi bagamije kumenya ahari imiryango yazimye mu gihugu n’uko ingana.

Uturere dutatu twa mbere dufite imiryango myinshi yazimye turi mu Ntara y’Amajyepfo.

Akarere ka mbere gafite iriya miryango myinshi ni Karongi, igakurikirwa na Nyamagabe nyuma hakaza Ruhango.

Imiryango ry’Abatutsi bari batuye ahari Karongi y’ubu ikazima ni 13. 371.

Imiryango y’Abatutsi bari batuye ahari Akarere ka Nyamagabe y’ubu ikazima ni 5.790

Imiryango y’Abatutsi bari bariye ahari  Akarere ka Ruhango  k’ubu ikazima ni 1.136.

Nyuma y’Intara y’Amajyepfo, Uturere twa Kicukiro na Gasabo nitwo dufite undi mubare munini w’imiryango y’Abatutsi yishwe ikazima.

Muri Kicukiro habaruwe imiryango 849 mu gihe ahari Gasabo y’ubu habaruwe imiryango 815.

 

Umubare w’agateganyo w’imiryango y’Abatutsi yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ikazima:

Abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bavugaga ko bagomba kubatsemba
TAGGED:featuredGAERGImiryangoKarongiKwibukaNyamagabeRuhango
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Yakoze Impinduka Mu Bayobozi Mu Nzego Za Gisirikare
Next Article Intambara Twatangije Kuri Palestine Ntizahagarara Kubera Gutakamba Kw’Abantu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abanya Eritrea Baba Muri Amerika Baje Gushora Mu Mikino Mu Rwanda

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

DRC: Bashyinguye Bundi Bushya Nyuma Y’Uko Imyuzure Ishenye Irimbi

Imbuto N’Imboga Biri Mu Bikomeje Kwinjiriza u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

RDB Yakoresheje Imibare Inyomoza Abanditse Ko Abanyamerika Bashora Mu Rwanda Bagabanutse

Abo YouTube Ihemba Bize Uko Ubwenge Buhangano Bwarushaho Kubungura

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Abanyarwanda Icyo Bakwiyemeza Nticyabananira- Maj Gen (Rtd) Jack Nziza

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye Na Touadéra Uko RDF Yakomeza Imikoranire N’Ingabo Ze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Perezida Wa Centrafrique Ari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Umuyobozi Wa Imbuto Foundation Hari Icyo Asaba Abato

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?