Karongi, Nyamagabe, Ruhango…Niho Hari Imiryango Myinshi Y’Abatutsi Yazimye

Kuri uyu wa Gatandatu hateganyijwe igikorwa ngarukamwaka cyo kwibuka imiryango y’Abatutsi yazimye muri Jenoside yabakorewe muri 1994. Intego ya Jenoside akenshi iba ari ukwica abantu bose bagashira cyangwa igice cyabo.

Inyandiko n’ubuhamya bitangwa n’abayirokotse, byemeza ko abayikoraga bigambaga ko nta kindi bashakaga uretse ‘gutsemba’ubwoko bw’Abatutsi.

Iyi ntego yabo yagaragariye mu kuba baricaga umugore utwite ariko bakica n’ubwo atwite.

Hari n’aho bishe abatari Abatutsi ariko basaga nabo ku isura.

- Advertisement -

Umwe mu banyamakuru bakoraga kuri RTLM( Radio-Television de Mille Colline) witwaga Habimana Kantano yigeze kubwira abaturage ko mu bagomba kwica Abatutsi ndetse n’abana babo.

Bitewe n’impamvu zirimo iz’uko hari aho Abatutsi baturaga begeranye kuko abandi baturanyi babi babagiriraga urugomo n’urwikekwe, byatumye muri Jenoside yabakorewe byorohera abicanyi kubabona barabica.

Hari n’aho wasangaga baratuye begeranye kubera ko ari ho Leta yashatse kubatuza, urugero rukaba mu Bugesera.

Mu rwego rwo kumenya amazina y’abo Batutsi bari bagize iriya miryango ariko bakicwa bagashira, Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside barangije Kaminuza witwa GAERG buri mwaka ufata umunsi wo kubibuka.

Uw’uyu mwaka uzaba tariki 15, Gicurasi, 2021 ubera ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri i Nyanza mu Karere ka Kicukiro.

Muri uriya muhango hasomwa amazina ya bamwe[cyangwa bose iyo yabonetse] bari bagize iriya miryango.

Ikindi ni uko abagize uriya muryango, GAERG, bakoze ubushakashatsi bagamije kumenya ahari imiryango yazimye mu gihugu n’uko ingana.

Uturere dutatu twa mbere dufite imiryango myinshi yazimye turi mu Ntara y’Amajyepfo.

Akarere ka mbere gafite iriya miryango myinshi ni Karongi, igakurikirwa na Nyamagabe nyuma hakaza Ruhango.

Imiryango ry’Abatutsi bari batuye ahari Karongi y’ubu ikazima ni 13. 371.

Imiryango y’Abatutsi bari batuye ahari Akarere ka Nyamagabe y’ubu ikazima ni 5.790

Imiryango y’Abatutsi bari bariye ahari  Akarere ka Ruhango  k’ubu ikazima ni 1.136.

Nyuma y’Intara y’Amajyepfo, Uturere twa Kicukiro na Gasabo nitwo dufite undi mubare munini w’imiryango y’Abatutsi yishwe ikazima.

Muri Kicukiro habaruwe imiryango 849 mu gihe ahari Gasabo y’ubu habaruwe imiryango 815.

 

Umubare w’agateganyo w’imiryango y’Abatutsi yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ikazima:

Abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bavugaga ko bagomba kubatsemba
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version