RURA yasabye Airtel guhagarika ‘Publicité ishotora MTN’, Ubwo busabe Airtel ntirabubona

Ibaruwa yanditswe n’ubuyobozi bwa RURA bukiyoborwa na Lt Col Patrick Nyirishema ifite Ref, 1200 DG/LRA/ENF/RURA/020  yo ku itariki 03, Ukuboza, 2020 isaba Airtel gukuraho itangazo ryayo ryamamaza ibyo ikora, kuko ngo risiga icyaha MTN bahanganye ku isoko.

RURA ivuga ko yakiriye ibaruwa yo MTN iyisaba gusuzumana ubushishozi itangazo rya Airtel riyamamaza ariko rigasiga icyasha MTN.

Iyo baruwa ifite No 00473/MTN/CEO/20202 ikaba yaranditswe taliki 20, Ugushyingo , 2020.

RURA ivuga ko tariki 25, Ugushyingo, 2020 yahuye n’Ubuyobozi bwa Airtel baganira kuri iki kibazo cyazamuwe na MTN.

- Advertisement -

Mu ibaruwa yihaniza Airtel yasohowe na RURA hari aho igira iti:

“Tumaze gusesengura itangazo ryanyu ryamamaza ariko ryigereranya n’undi, twasanze n’ubwo mutavuga mu buryo bweruye ko uwo muvuga ari MTN, amabara mukoresha, uko itangazo riremye(design) n’ibirigize(content), byose hamwe iyo ubihuje ubona ko mwavugaga MTN Rwandacell Limited.

Twasanze kandi ririya tangazo ritesha agaciro kandi rikibasira  ibikorwa by’uwo muhanganye rukumbi ku isoko,

Indi ngingo twasanzemo kandi yo kwitonderwa ni aho muvuga ngo ‘Honest Network’(umurongo wo kwizerwa).

Iriya nyandiko ivuze mu buryo buziguye ko hari n’undi murongo utari uwo kwizerwa(Dishonest Network).

Dushingiye rero ku itegeko No 001/R/CA-MCA/RURA/016 mu ngingo yaryo ya 19 rigena imikorera y’ibigo by’itumanaho mu Rwanda, iyi ngingo ikaba isaba ibi bigo kwamamaza ibyo bikora bidatobera ibindi ndetse n’izindi mpamvu twavuze haruguru, turasaba Airtel Rwanda Ltd guhagarika ako kanya ririya tangazo ryamamaza.”

RURA irangiza itangazo ryayo ibwira Airtel Rwanda ko nidakurikiza ibyo isabwa izafatirwa ibihano.

John Magara uyobora ishami rya Airtel rishinzwe kwamamaza ibikorwa byayo yabwiye Taarifa ko ibaruwa ya RURA ibasaba gukuraho itangazo ivuga ko ritobera MTN atarayibona, ko twayimuha akabanza kuyisoma.

Iyi baruwa ya RURA isaba Airtel gukuraho itangazo ryamamaza ivuga ko risebya MTN
Iyi niyo nyirabayazana
Share This Article
1 Comment
  • AIRTEL iyaba baribayihagaritse burundu kuko irakabije

    Twebweho yatwambuye ibyacu kungufu
    Amafaranga twabitsaga Muri TIGO SUGIRA Twarahebye.

    Twasaba RURA kutuvuganira ikaturenganura murakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version