Karongi: Yavuye Mu Bukwe Ariyahura

Mu Mudugudu wa Ruhondo, Akagari ka Ruhinga, Umurenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi haramutse inkuru y’umusore w’imyaka 21 waraye wiyahuje umuti wica udukoko bita Tsiyoda. Yari avuye gutaha ubukwe.

Abo mu muryango we babwiye itangazamakuru ko uriya musore yari yatashye ubukwe, ataha bugorobye ageze  iwabo yihina mu nzu anywa umuti wica udukoko arangije ajya kwiyicarira ku irembo.

Nyuma yahamagaye murumuna we amutuma kumuzanira amazi menshi, undi arayazana.

Yarayanyoye akomeza kwiyicarira aho ngaho.

- Advertisement -

Barumuna be n’ababyeyi bebagiye kuryama basiga uwo musore witwa Masengesho Jean Pierre yicaye hanze bagakeka ko yari arimo afata akayaga.

Bumvaga ko niyumva amaze kubona akayaga gahagije ari bujye mu nzu akaryama nk’abandi.

Begetseho bariryamira!

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 28, Kanama, 2023 nibwo babyutse bisanzwe, uwa mbere ageze hanze asanga Masengesho arambaraye hasi arebye asanga yapfuye.

Igikuba cyacitse bahuruza abaturanyi n’ubuyobozi.

Umunyamabanga shingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi w’umusigire witwa Justin Irakoze yabwiye Taarifa ko amakuru afite ari uko uriya musore yakundaga inzoga cyane.

Icyakora ngo nta kibazo yari asanzwe afitanye n’abo mu muryango we cyangwa abaturanyi.

Irakoze avuga ko mu Kagari ka Ruhinga n’ahandi mu Murenge we hakunze kugaragara urubyiruko rwokamye no kunywa inzoga nyinshi.

Ati: “ Hari abantu banywa inzoga nyinshi muri aka gace, tukaba dukeka ko uriya nawe yaba yafashe umwanzuro wo kwiyambura ubuzima abitewe n’isindwe.”

Ubwo twavuganaga na Gitifu Irakoze, yari yagiye  iwabo wa nyakwigendera bategereje ko abakozi b’Urwego rw’Ubugenzacyaha baza gufata ibipimo no kujyana umurambo kuwusuzumisha ngo hamenyekane icyo Masengesho yazize mu by’ukuri.

Umurambo uzashyingurwa nyuma y’ibizava mu isuzuma ry’abaganga bo ku bitaro bya Kibuye.

Abahanga mu mitekerereze ya muntu bavuga ko kwiyahura akenshi biba ari igisubizo umuntu yihitiramo kigamije kuva ku isi kuko aba yibonamo umutwaro ku bandi.

Uko kuguma mu gihirahiro ngo nibyo bituma uwo muntu ahitamo kwiyambura ubuzima mu rwego rwo kwiha amahoro no kuyaha abandi bamukikije kuko aba asigaye abona ko ari ikibazo kuri bo.

Bisaba ko abantu babona umuntu nk’uwo hakiri kare, bakamwegera bakamwereka urukundo amazi atararenga inkombe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version