Inzu Ya Minisitiri W’Intebe Wa Libya Yahawe Inkongi

Abantu batishimiye ko Libya iri kuganira na Israel bazindutse baha inkongi inzu ya Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma y’ubumwe bw’abanya Libya witwa Abdulhamid Dbeibeh.

N’ubwo batwitse iya Minisitiri w’Intebe, siwe mu by’ukuri byagombye kubaho kubera ko abayitwitse bavugaga ko bamuziza ko umwe mu bagize Guverinoma ye ari we Minisitiri w’ububanyi n’amahanga witwa Najla Mangoush aherutse kuganira na mugenzi we wo muri Israel.

Uyu ngo aherutse kuganira na mugenzi we ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Israel witwa Eli Cohen none byarakaje bamwe mu baturage ba Libya.

Bikimara kumenyekana ko Mangoush yahuye na Eli Cohen, Minisitiri w’Intebe yahise amuhagarika mu nshingano.

- Kwmamaza -

Ku baturage, ngo ibi ntibyari bihagije.

Abdulhamid Dbeibeh

Bivugwa ko bariya bagabo baherutse guhurira mu Butaliyani, kandi uyu muhuro wateguwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubutaliyani witwa Antonio Tajani.

Minisitiri Cohen avuga ko mu kiganiro yagiranye na mugenzi we wo muri Libya baganiriye uko amasinagogi yo muri Libya yakongera gusanwa kugira ngo umurage w’Abayahudi bo muri Libya utazasibangana.

Icyakora nta masezerano y’ubufatanye ashingiye ku bubanyi n’amahanga yigeze abaho hagati ya  Israel na Libya mu mateka yose y’ibihugu byombi!

Nk’uko bimeze mu bihugu byinshi byo muri Afurika y’Amajyaruguru, Libya ifite ahantu henshi hagaragaza umuco wa Kiyahudi.

Ku rundi ruhande ariko, ku ngoma ya Muammar Qaddafi hari Abayahudi 38,000 yirukanye ku butaka bwa Libya, bataha nta kintu bajyanye, amasinagogi babagamo asigara ari amatongo andi arasenywa burundu.

Qaddafi ntiyacanaga uwaka na Israel kuko yayishinjaga guhohotera Abanya Palestine.

Aho yiciwe mu mwaka wa 2011, igihugu cye cyahindutse amatongo kubera intambara n’ubu itararangira mu buryo bwuzuye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version