Umuzungu Yishe Abirabura Batatu Abasanze Mu Iduka

Muri Leta ya Florida muri Amerika haraye imiborogo ubwo Umuzungu witwa Ryan Christopher Palmeter yasangaga Abirabura mu iduka ryitwa Dollar  General riri i Jacksonville akabarasa bagapfa.

Biragaragara ko ari bo yari  agambiriye kubera muri iryo duka hari n’abandi bakiliya batari Abirabura.

Umupolisi wo mu gace byabereyemo witwa TK Waters yabwiye itangazamakuru ko uriya musore w’imyaka 21 y’amavuko, yari afite ibyangombwa bimwemerera gutunga imbunda akaba yabanaga n’iwabo.

Nyuma yo kwica abo bantu, nawe yirashe arapfa.

- Kwmamaza -

Umupolisi Waters avuga ko ibimenyetso bamaze kugeraho mu iperereza ry’ibanze, byerekana ko buriya bwicanyi bwari bugambiriwe kandi bugaragaza neza ko bushingiye ku ivangura ry’uruhu kandi ko ari ryo rwakuruye urwango rukomeye.

Mbere yo gukora buriya bwicanyi, Ryan Christopher Palmeter yari yarabanje kwandika inyandiko zirambuye zisobanura neza uko yangaga Abirabura.

Yanditse ko izo nyandiko zigenewe abapolisi n’abanyamakuru bazashaka kumenya icyamuteye ubwo bwicanyi.

Ikindi cyatangaje abapolisi ni uko nta hantu na hamwe hagaragazaga ko yigeze afungwa cyangwa ngo akurikiranwe mu mategeko mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Gusa ngo yahoraga mu ntonganya na murumuna we.

Perezida wa Amerika Joe Biden yamaganye ubwo bwicanyi avuga ko bibabaje kuba bibaye mu gihe Amerika iri kwibuka imbwirwaruhame ya Martin Luther King yavugaga ko hari igihe Abanyamerika bose( harimo n’Abirabura) bazabana mu mahoro.

Ni imbwirwaruhame bibuka ku nshuro ya 60.

Ibyuma bifata amashusho( CCTV Cameras) byerekanye ko uriya mwicanyi yabanje kurasa umugore w’Umwiraburakazi yari asanze hanze y’iduka ari mu modoka amutsinda aho.

Uwo mugore ni Angela Michelle Carr w’imyaka 52 y’amavuko.

Yahise yinjira mu iduka arasa ingimbi y’imyaka 19 yitwa  Anolt Joseph Laguerre Jr ndetse na  Jerrald De’Shaun Gallion bari bari kumwe uyu akaba yari afite imyaka  29 y’amavuko.

Palmeter yari yambaye ikote ririnda agatuza amasasu ndetse n’umwenda umuhisha mu maso.

Ubwicanyi yabukoresheje imbunda yo mu bwoko AR-15, akaba yari yarayomeretseho udupapuro tumatira turiho ikirango cy’Abanazi kitwa Swastika.

Amakuru ya Reuters avuga ko mbere yo kujya muri ririya duka, uriya musore yari yabanje kugerageza kwinjira muri Kaminuza yigamo Abirabura benshi yitwa Edward Waters University ngo arase abo ahasanze ariko biranga.

Nibwo yabonezaga ajya kureba ko hari Abirabura yasanga muri ririya duka.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version