Kayonza: Bavanye Abana Mu Ishuri Ngo Bazabiyigishiriza

Imiryango imwe n’imwe itsimbaraye ku myemerere ya kidini yo mu Murenge wa Kabarondo, Akagari ka Rusera mu Karere ka Kayonza, ivugwaho gukura abana mu ishuri ngo ntibihuje n’imwemerere yabo. Bavuga ko bo[ababyeyi] bazabiyigishiriza.

Abafite iyi myemerere bivugwa ko bahoze ari Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi ariko bakaza kwitandukanya nabo.

Umwe mu bagize iriya miryango yabwiye umunyamakuru wa Radio/TV 10 ko yakuye abana mu ishuri kugira ngo abiyigishirize nibimunanira ashake undi ubigishiriza mu rugo amuhembe.

Uwabimubwiye ni umugabo ufite abana batatu.

- Advertisement -

Yagize ati: “ Ni ukuvuga ko iki gihugu gifite abantu bicaye ,badafite n’akazi kandi bize ushobora kubwira ngo ngwino unyigishirize umwana ukamwigisha.”

N’ubwo uyu mugabo  hamwe na bagenzi be aari uko babibona , ku rundi ruhande, abaturanyi be bamunenga ko we na bagenzi be bari kubuza abana amahirwe yo kwiga kandi bo barize.

Abaturanyi bavuga ko bariya bantu babikora babitewe n’ubujiji ariko bakibaza impamvu bo bize hanyuma ntibabe bari guha abana babo ayo mahirwe!

Hari uwagize ati: “ Barize kandi na Bibiliya barayifashisha. Ndi kumva ari bwa bujiji abantu bagezemo. Bakurikiye y’uko aho Isi igeze, bumva ko bagomba kuvana abana mu ishuri ariko njye nabonye ari ubujiji bagiyemo kandi bo barageze mu mashuri.”

Umwe muri bo yasabye ubuyobozi guhagurukira aba bantu, bagasubiza abana kwigira mu ishuri.

Yagize ati: “ Turasaba ko abana barenganurwa kugira ngo basubire mu mashuri .”

Abo bantu basanzwe bagorana…

Jean Paul Kagabo uyobora Umurenge wa Kabarondo aho bariya bantu batuye, yabwiye itangazamakuru ko n’ubusanzwe bariya bantu bagorana.

Mu gihe cyo gukurikiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 nabwo babijije ubuyobozi icyokere.

Kagabo avuga ko bagiye gukora ‘ibishoboka byose’ ngo abana basubire mu ishuri.

Yemeza ko batazananirana kuko aho batuye hazwi ndetse nabo bazwi.

Ati: “ …Batuye iwacu, barazwi aho batuye. No ku ngamba za COVID-19 bagiye batugora ku buryo batazumvaga neza. Ku bijyanye no gukura abana mu ishuri byo ntabwo twabyemera. Ni uguhohotera abana ndetse bica n’u Rwanda Rw’ejo.”

Kugeza ubu iyo miryango isengera mu rugo rw’umuntu.

Bivugwa ko yahoze isengera mu idini ry’Abadivantisi b’umunsi wa Karindwi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version