Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kayonza: Ubukangurambaga Bwo Kwirinda Ubwandu Bwa SIDA Burakomeje
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kayonza: Ubukangurambaga Bwo Kwirinda Ubwandu Bwa SIDA Burakomeje

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 July 2023 7:20 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ikigo AIDS HealthCare Foundation (AHF) kiri gukangurira urubyiruko kwirinda SIDA binyuze mu  kurwegereza udukingirizo. Abibanzweho muri ubu bukangurambaga ni urubyiruko rwo muri Kaminuza no mu bigo byigisha ubumenyingiro n’imyuga mu Rwanda hose.

Bikorwa mu rwego rwo kururinda kwanduzanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye ndetse no gutwara inda zitateganyijwe.

Kugeza udukingirizo kuri uru rubyiruko bikorwa binyuze mu gushyira muri izo Kaminuza utuzu tubonekamo udukingirizo kandi dutangirwa dutangirwa ubuntu.

Batwita ‘condoms dispenser’.

Ubu bukangurambaga bwavuzwe haruguru buherutse kubera mu Murenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza.

Ushinzwe ibikorwa byo gushishikariza abantu kwirinda SIDA muri AIDS HealthCare Foundation (AHF) witwa Narcisse Nteziryayo avuga ko ubwo bukangurambaga bugamije kwibutsa urubyiruko ko kwirinda biruta kwivuza.

Avuga ko bashyira udukingirizo ahantu hose babona ko urubyiruko rushobora kuzazikenera kandi ngo kuzibona biroroha kubera ko imashini izitanga zizibaha bitagoranye.

Umuyobozi w’abanyeshuri mu Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’uburezi riri i Rukara witwa Jonas Gatera avuga ko bishimiye guhabwa iriya serivisi kuko birinda abanyeshuri kutandura cyangwa kutanduzanya ubwandu bwa SIDA.

N’ubwo abanyeshuri bo muri Rukara bavuga ko bishimiye kwegerezwa udukingirizo, hari abagabo n’abagore bigeze kubwira itangazamakuru ko ikibazo bafite ari uko udukingirizo ‘ducika ubusa.’

Ngo iyo igitsina gifashe umurego turacika.

Basaba ko hazakorwa isuzuma hakarebwa niba twujuje ubuziranenge.

Bamwe bavuga ko bahitamo kutadukoresha kandi ibi bishyira ubuzima bwabo mu kaga ko kwanduzanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Muri Mata, 2023 uwita Védaste Nkundimana yabwiye itangazamakuru ati: “Kwirinda SIDA turabizi ndetse no gukoresha agakingirizo rwose turabyibuka ariko ikibazo ni uko ukambara wakora akanya gato kagahita gacika. Rwose mudufashe baduhe utwiza tudacika kugira ngo tutazavaho twandura SIDA kandi twari twagerageje twikingira.”

Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima cyemeza ko abenshi mu banduye SIDA ari urubyiruko.

Biganjemo abafite munsi y’imyaka 24 y’amavuko.

Imibare ivuga ko abantu 32,000 banduye SIDA bafata imiti iyigabanyiriza ubukana.

Muri aba bantu uko ari 32,000 abagera kuri 2,992 bafite mu nsi y’imyaka 24 y’amavuko.

Abanyarwanda banduye SIDA ni abantu 230,000 bangana na 3% by’Abanyarwanda bose.

Muri bo abafata imiti igabanya ubukana ni 94%, abasigaye bangana na 6 % bakaba  ari bo batayifata.

Ubwandu bwa SIDA mu Rwanda bwiganje mu Ntara y’Uburasirazuba, hagakurikiraho abo mu Mujyi wa Kigali hagataho abo mu Ntara y’Uburengerazuba.

TAGGED:AbanyarwandafeaturedKayonzaRukaraSIDAUbwanduUrubyiruko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Airtel Yiyemeje Gukorana Na Polisi Muri Gerayo Amahoro
Next Article Umubano W’Afurika N’Uburusiya Warakaje Amerika
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?