Kayonza: Ubukorikori Bwafashije Abagore Kwiyubaka Mu Bukungu No Mu Mutima

Abagore bakorera ubukorikori mu kigo Women for Women International mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Nyamirama bavuga ko kubona ibyo bahugiramo bishingiye ku bukorikori bikagurishwa bakabona amafaranga byabafashije kwiyubaka.

Abo babyeyi biganjemo abageze mu za bukuru.

Bakora ubukorikori burimo ubudozi bwa za tapis, ubw’imipira n’ibindi by’umurimbo.

Barabigurisha amafaranga bakuyemo bakayakoresha bikenura.

- Kwmamaza -

Grace Muteteri wavuze mu izina rya bagenzi be yemeza ko ubuzima bubi babagamo mbere bwatumaga babaho bahangayitse.

Nyuma yo kwihuriza hamwe na bagenzi babo bagatangira gukora ubudozi n’ubundi bukorikori batangiye kumva baruhutse umutima.

Avuga ko muri bo harimo abakuze cyane bahawe indorerwamo z’amaso kugira ngo hashobore kureba neza bityo bashobore kuboha.

Ati: ” Women for Women International Rwanda yaduhaye uburyo bwo kongera kubona neza no kwiteza imbere. Muri twe harimo ababyeyi batashoboraga kubona kubera iza bukuru ariko ubu bahawe indorerwamo z’amaso”.

Cyubahiro Jean Baptiste ushinzwe ibikorwa muri iki kigo avuga ko bafite abagenerwabikorwa 150.

Abenshi muri bo ni abagore ariko harimo n’abagabo bake.

Cyubahiro avuga ko ubuzima bw’aba babyeyi bwahondutse buba bwiza

Avuga ko mu mikorere yabo, bubahiriza ihame ry’uburinganire kuko mu bakozi 27, abagabo ari 12, abagore bakaba bagize umubare ugenwa n’amategeko mu mibare igaragaza iyubahirizwa n’iri hame.

Ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore ryashyizweho kugira ngo iterambere rigirwemo uruhare na buri wese.

Ibigo by’abikorera bisabwa kubahiriza iri hame kandi bigakorwa binyuze mu kubahiriza ibwiriza rigenga ubuziranenge mu by’uburinganire.

Iri bwiriza ryashyizweho n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutsura ubuziranenge kugira ngo ibintu birebana n’uburinganire bikorwe hashingiwe ku mabwiriza yanditse.

Jean Pierre Bajeneza ukora mu Kigo cy’igihugu gishinzwe gutsura ubuziranenge avuga ko u Rwanda rwahisemo kubahiriza iri hame kuko rwasanze rutatera imbere igihe cyose hari igice cy’abaturage gihejwe.

Ikigo akorera cyashyizeho ihame rigenga ubuziranenge mu nyungu z’abaturage bose.

Ushinzwe ihame ryo kudaheza mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere, UNDP, Kirenga Clement avuga ko u Rwanda rwasanze hari ahandi hashyizweho ririya bwiriza, biba ngombwa ko narwo rurishyiraho.

Avuga ko muri iki gihe, ku bufatanye na RSB n’abandi bafatanyabikorwa, bari gushishikariza abayobozi mu bigo by’abakorera kwandika basaba ko basuzumwa niba baryubahiriza kugira ngo bahabwe icyemezo cy’uko baryubahiriza neza.

Ati: “Iyo ikigo gishimye gukorana natwe muri uru rugendo, cyandika kibisaba tukaza kugikorera igenzura hanyuma, hashingiwe ku manota tugihaye, kikazahabwa igihembo cya zahabu, umuringa cyangwa bronze”.

Kuva iyi gahunda yatangira hari ibigo 27 byamaze kwandika bisaba kwinjizwa muri iyo gahunda, muri byo ibigo bine ni iby’abikorera ku giti cyabo

Ushaka kwinjira muri iyo mikoranire yandikora RSB abisaba nyuma akazahabwa inyandiko (form) yo kuzuza ikubiyemo ibyo asabwa byose.

Ibwiriza ku buringanire rigurwa Frw 33,000.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version