Kenya Igiye Gushora Miliyoni $100 Muri Banki Nyafurika

Perezida wa Kenya William Ruto yatangaje ko igihugu cye kigiye gushora muri Banki ny’Afurika z’iterambere miliyoni $100 hagamijwe gikemura ibibazo by’Afurika bigendana n’ishoramari.

Ruto yavuze ko igihugu cye giteranya no kuzongera amafaranga gishyira muri Banki Nyafurika ishinzwe guteza imbere ibyo kohereza no gutumiza ibintu mu mahanga yitwa African Export-Import (Afrexim) Bank ikaba ifite icyicaro i Cairo mu Misiri.

Andi mafaranga kandi azashyirwa muri Banki y’ubucuruzi n’iterambere Trade and Development Bank (TDB) ikorera mu Burundi.

Perezida wa Kenya William Ruto avuga ko ayo mafaranga azaba agamije kwerekana uruhare rwa Kenya mu gutuma Afurika ibona ibisubizo ku bibazo birebana n’ishoramari riyikorerwamo.

The East African ivuga ko Ruto yabwiye bagenzi be bari bitabiriye Inama mpuzamahanga yateguwe na Banki Nyafurika y’iterambere ati: ” Iri shoramari rigamije kwerekana ubushake bw’uko Afurika yakwishakamo amikoro yo gushora mu mishinga yo kwiteza imbere”.

Banki Afrexim ni Banki ibitswamo na za Guverinoma z’ibihugu bya Afurika, ikabiguriza kugira ngo bishore mu mishinga byateganyije.

Mu mwaka wa 2023, iyo Banki yungutse miliyoni $756.1 angana n’inyongera ya 66 ku ijana ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka wa 2022.

Kenya, mu gushyira ariya mafaranga muri Banki Nyafurika ishinzwe iterambere, ivuga ko bizayiha kurushaho kugira imigabane igaragara muri iyo Banki isanzwe akenshi na kenshi  iguriza ibihugu by’Afurika.

Nayo mu mwaka wa 2022 yangutse angana na 123% ni ukuvuga miliyari $ 1.73 yashowe mu isoko ry’imari n’imigabane.

Bivugwa ko uru ari rwo rwunguko runini iyo Banki yagize mu mateka yayo.

Urwo rwunguko ruri mu byatumye Ruto ahitamo ko igihugu cye cyongera ayo gishora muri Banki Nyafurika zitandukanye kuko zungukira abanyamigabane.

Ibihugu by’Afurika bifite muri Banki nyafurika y’iterambere imigabane ingana na 60% , indi migabane igasaranganywa n’ibihugu nka Amerika, Ubuyapanj n’Ubuhinde.

Mu bihugu by’Afurika, Nigeria niyo ifite imigabane myinshi muri Banki Nyafurika y’iterambere kuko yihariye 10%.

Banki ya TDB yo ni iy’ibihugu bigize COMESA harimo na Kenya.

Hagati aho hari izindi miliyoni $20 Kenya iteganya kuzashyira muri Banki Nyafurika y’iterambere mu gihe kiri imbere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version