Hashize iminsi amatungo yo mu Mirenge ya Gahini, Mwiri na Murundi mu Karere ka Kayonza agaragaje ibimenyetso by’indwara y’uburenge. RAB ivuga ko hashingiwe kuri ibyo bimenyetso, mu rwego rwo kurinda ko iyo ndwara igera mu matungo menshi kandi henshi, aborozi bo mu mirenge yavuzwe haruguru basabwe guhagarika ingendo z’inka, ihene, ingurube n’intama.
Ku mpamvu iyo ari yose yose, ayo matungo agomba kuguma aho yororewe.
RAB kandi yasabye ko icuruzwa ry’amata, inyama, impu n’ifumbire bikomoka ku nka, ihene, intama n’ingurube mu mirenge ya Gahini, Mwiri na Murundi naryo rihagarara.
Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Télésphore Ndabamenye yasabye aborozi bafite amatungo agaragaza cyangwa akekwaho ibimenyetso by’indwara y’uburenge guhita babimenyesha umukozi ushinzwe ubworozi ku Murenge.
Ikindi asaba ni uko hagomba gufatwa ingamba z’ubwirinzi zirimo gukumira urujya n’uruza rw’abantu bagana ahari amatungo arwaye, aborozi kandi bagakoresha umuti wica virusi itera indwara y’uburenge ku bikoresho byifashishwa mu bworozi.
Dr Ndabamenye yasabye aborozi gukumira izerera ry’amatungo, hashyirwaho ibyangombwa akenera buri munsi harimo kuyabonera amazi n’ibiryo bitabaye ngombwa ko asohoka mu biraro.
Aborozi basabywe gushyiraho ubwogero burimo umuti wica virusi y’ indwara y’uburenge, hagamijwe gusukura ibinyabiziga, abantu cyangwa ibindi bikoresho bivuye mu gace karwaje.
Muri iri tangazo kandi aborozi basabwe gukingiza indwara y’uburenge amatungo arengeje amezi ane mu tugari twose turi mu mirenge yagarutsweho.
Itangazo rya RAB riburira ko uzakora ibinyuranyije n’ibyatangajwe, azahanishwa ibihano bikubiye mu itegeko rigena uburyo bwo kurinda no kurwanya indwara zanduza amatungo mu Rwanda.
Inzego zose, zaba iz’ibanze n’iz’umutekano, zirasabwa gukurikirana ko ayo mabwiriza ashyirwa mu bikorwa uko yakabaye.