Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kayonza: Uburenge Bwagarutse Mu Matungo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Kayonza: Uburenge Bwagarutse Mu Matungo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 December 2023 10:24 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Politiki ni uko inka ziba iz'umukamo, inyama zigatangwa n'andi matungo
SHARE

Hashize iminsi amatungo yo mu Mirenge ya Gahini, Mwiri na Murundi mu Karere ka Kayonza agaragaje ibimenyetso by’indwara y’uburenge. RAB ivuga ko hashingiwe kuri ibyo bimenyetso, mu rwego rwo kurinda ko iyo ndwara igera mu matungo menshi kandi henshi, aborozi bo mu mirenge yavuzwe haruguru basabwe guhagarika ingendo z’inka, ihene, ingurube n’intama.

Ku mpamvu iyo ari yose yose, ayo matungo agomba kuguma aho yororewe.

RAB kandi yasabye ko icuruzwa ry’amata, inyama, impu n’ifumbire bikomoka ku nka, ihene, intama n’ingurube mu mirenge ya Gahini, Mwiri na Murundi naryo rihagarara.

Umuyobozi Mukuru wa RAB,  Dr Télésphore Ndabamenye yasabye aborozi bafite amatungo agaragaza cyangwa akekwaho ibimenyetso by’indwara y’uburenge guhita babimenyesha umukozi ushinzwe ubworozi ku Murenge.

Ikindi asaba ni uko hagomba gufatwa ingamba z’ubwirinzi zirimo gukumira urujya n’uruza rw’abantu bagana ahari amatungo arwaye, aborozi kandi bagakoresha umuti wica virusi itera indwara y’uburenge ku bikoresho byifashishwa mu bworozi.

Dr Ndabamenye yasabye aborozi gukumira izerera ry’amatungo, hashyirwaho ibyangombwa akenera buri munsi harimo kuyabonera amazi n’ibiryo bitabaye ngombwa ko asohoka mu biraro.

Aborozi basabywe gushyiraho ubwogero burimo umuti wica virusi y’ indwara y’uburenge, hagamijwe gusukura ibinyabiziga, abantu cyangwa ibindi bikoresho bivuye mu gace karwaje.

Muri iri tangazo kandi aborozi basabwe gukingiza indwara y’uburenge amatungo arengeje amezi ane mu tugari twose turi mu mirenge yagarutsweho.

Itangazo rya RAB riburira ko uzakora ibinyuranyije n’ibyatangajwe, azahanishwa ibihano bikubiye mu itegeko rigena uburyo bwo kurinda no kurwanya indwara zanduza amatungo mu Rwanda.

Inzego zose, zaba iz’ibanze n’iz’umutekano, zirasabwa gukurikirana ko ayo mabwiriza ashyirwa mu bikorwa uko yakabaye.

Itangazo ku burenge mu Burasirazuba
TAGGED:featuredIndwaraInkaRABUburengeUbworozi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amerika Yatanze Miliyoni $ 85 Zo Gufasha Urwego Rw’Ubuzima Mu Rwanda
Next Article Guhemba Abazatsinda Muri Formula 1 Mu Mwaka Wa 2024 Bizabera Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

Ushaka Kuyobora FERWAFA Afitiye Abasifuzi Gahunda Yo Kubahemba

Ibibera Muri DRC Bitugiraho Ingaruka Mu Buryo Bwinshi- Amb. Ngoga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUmutekano

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?