Umukozi Wa RSB Yafatanywe Ruswa Ya Miliyoni Frw 25

Umukozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutsura ubuziranenge yaraye afatiwe mu cyuho yakira ruswa ya Miliyoni Frw 25 yari ahawe ngo agire ibyangombwa aha uwayimuhaye.

Uwafashwe yitwa Valens Uwitonze akaba yari asazwe ashinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge bw’inganda mur RSB.

Kuri X, ubugenzacyaha bwanditse ko uriya mugabo yahawe ruswa ngo atange icyangombwa cy’ubuziranenge.

Uwitonze yafungiwe kuri  Station ya Kimihurura mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

RIB ishima abatanga amakuru ngo abantu barya cyangwa abayitanga batabwe muri yombi kuko ruswa ari kimwe mu biranga akarengane kandi bikamunga ubukungu bw’u Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version