Pariki Y’Akagera Yinjirije U Rwanda $ 1,500,000

Amakuru atangazwa ku rubuga ruvuga uko inyamaswa zo muri Pariki y’Akagera zibayeho, avuga ko iyi pariki mu gihembwe gishize yinjirije u Rwanda $ 1,500,000. Ni Miliyari imwe n’igice uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda(Frw).

Uretse kuba iyi Pariki iri muzisurwa n’abantu benshi, ifite n’ahantu nyaburanga hashimisha benshi iyo baharaye.

Taliki 18, Ukwakira, 2022 ahitwa Gishanda hafunguwe ahandi abasuye iriya Pariki bashobora kujya bajya kuroba amafi yo kubokereza.

Bahise  Gishanda Fish Farm. Hubwatse k’ubufatanye bw’ubuyobozi bw’iriya pariki k’ubufatanye n’ikigo kitwa FoodTechAfrica.

- Advertisement -

Hubatswe mu rwego rwo gufasha ba mukerarugendo kubona aho baruhukira baroba ariko nanone hubakanywe ubuhanga mu by’ubworozi bw’amafi k’uburyo abantu bajya kuhakorera ingendo shuri kandi mu kuhatunganya hari abakozi bahaherewe akazi.

Amafi yo mu bwoko bwa Tilapia niyo yibanzweho mu kuhororera amafi.

Ubwo kiriya cyuzi cyatahagwa, hari abayobozi batandukanye barimo abayobora RDB, abayobozi ba African Parks, abo muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, abo muri Ambasade y’u Buholandi n’abandi.

Iyi pariki niyo isurwa n’abantu b’ingeri zose

Mu rwego rwo kurushaho kurinda iyi pariki no kuyongerera uburanga bukurura ba mukerarugendo, mu mihsi ishize hari abagabo n’abagore bagera ku 126 barangije amasomo yerekeye uko barinda ibyanya bikomye.

Batojwe na Polisi y’u Rwanda, bakazarinda Pariki y’Akagera, iya Nyungwe, iy’Ibirunga ndetse n’iya Mukura- Gishwati.

Muri bo, abagore ni 22.

Mu nkengero z’iyi Pariki, haherutse gutahwa imishinga yagenewe guteza imbere imibereho y’abaturage. Ni muri gahunda yiswe Revenue Sharing Scheme aho abaturiye pariki bagenerwa 10% by’umusaruro wose wayivuyemo.

Aya mafaranga ashorwa mu bikorwa remezo bigirira abaturage akamaro, bakabona aho abana babo biga, aho bivuriza, amazi meza, amashanyarazi n’ibindi.

Umwaka wa 2022/2023 hateganyijwe $500,000 azashyira muri iriya mishinga.

Pariki y’Akagera ubwayo itanga 10% by’amafaranga yose ashyirwa muri iriya gahunda.

Mu rwego rwo kushaho kwita ku binyabuzima biba muri iki cyanya, abahanga bo muri za Kaminuza zitandukanye harimo na Kaminuza ya Koblenz mu Budage, bahuguye bagenzi babo bo mu Rwanda uko ibikururanda biteye n’uko bikora ndetses n’aho bikunda kuboneka muri Pariki y’Akagera.

Si ibikururanda gusa ahubwo n’ibikeri n’imitubu nabyo bahuguwe kamere yabyo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version