Kazungu Agiye Kuburana Mu Mizi

Denis Kazungu wiyemereye mu iburanisha ry’ibanze ko yishe abantu bagera ku 10 kuri uyu wa Gatanu aratangira kuburana mu mizi. Ni urubanza rutegerejwe na benshi kubera uburyo ibyaha uyu mugabo aregwa byakuye umutima Abanyarwanda benshi.

Kazungu Denis ukurikiranyweho kwica abantu 14 biganjemo ab’igitsinagore ariko ubushinjacyaha buvuga kuri uyu wa Gatanu azaburana, by’umwihariko, ku cyaha cyo gusambanya abagore ku ngufu.

Uyu mugabo yari amaze iminsi 60 afunzwe by’agateganyo kuko nyuma yo kurangiza iminsi 30 ya mbere, habayeho kumwongera indi kubera ko ubushinjacyaha bwavugaga ko bugikora iperereza ku byaha byinshi kandi biremereye bumurega.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo azagezwa imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

- Advertisement -

Nyuma yo kuburana ku cyaha cya mbere aregwa cyo gusambanya abagore ku ngufu, biteganyijwe ko taliki 12, Mutarama, 2024 azaburana ku kindi cyaha cy’ubwicanyi.

Kazungu aregwa ibyaha 10 birimo ubwicanyi buturutse ku bushake, iyicarubozo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu.

Akurikiranyweho ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano ndetse no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.

Uyu musore w’imyaka 34 y’amavuko, yatawe muri yombi mu ntangiro za Nzeri, 2023.

Yari asanzwe atuye mu Kagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe mu Karere ka Gasabo

Ubwo yagezwaga imbere y’Urukiko aburana ku ifungwa ry’agateganyo, yemeye ibyaha byose akurikiranyweho, avuga ko abo bakobwa yabicaga kuko nabo babaga bamaze kumwanduza virusi itera SIDA.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version