Kigali: Hari Kubakwa Inzu Mberabyombi Y’Imikino Itanu Ikinirwa Mu Nzu

Mu Karere ka Gasabo hari kubakwa inzu mberabyombi izakinirwamo imikino y’amaboko ikinirwa imbere mu nzu. Ni inzu y’ishuri ya Ecole Belge de Kigali, izaba ifite ubushobozi bwo kwakira imikino itanu itadukanye.

Iyo ni Basketball, Volleyball, Netball, Handball n’umupira w’amaguru ukinirwa mu nzu bita  Futsal/football en sale.

Iyi nzu niyuzura izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 1,200 bicaye batabyigana.

Imirimo yo kuyubaka igeze kuri 80% kandi ngo bitarenze  Gashyantare, 2024 izaba yatangiye kwakira imikino itandukanye kuko izaba yiteguye.

- Advertisement -

Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’imari muri École Belge de Kigali, Nkurunziza Gustave avuga ko intego nyamukuru yatumye bubaka iyi nzu igezweho y’imikino ari ugushakira ahantu heza abana babo bazakorera siporo.

Yagize ati: “ Ubu tugeze kuri 80%, turi mu mirimo ya nyuma ndetse bitarenze muri Gashyantare amarushanwa n’imikino itandukanye bizahabwa ikaze hano ndetse n’abana bacu ntabwo bazongera gukorera siporo ku zuba kuko ntabwo bijyezweho.”

Iyi nyubako izuzura itwaye agera kuri Frw 900.000.000 kandi izaba ifunguye ku bashaka kuyikiniramo bitoza cyangwa barushanwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version