Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro witwa Antoine Mutsinzi avuga ko bishoboka ko Denis Kazungu uvugwaho kwica urubozo abantu akabajugunya mu cyobo kiri iwe azaburanishirizw amu ruhame.
Avuga ko kumuburanishiriza mu ruhame bishoboka kubera ko hari n’undi muntu nawe wavugwaho ubwicanyi muri Kanombe, Akagari ka Busanza wigeze kuburanishirizwa mu ruhame.
Iby’uko yazaburanishirizwa mu ruhame kandi byari byasabwe n’abatuye Umudugudu wa Gishikiri aho ukekwa yari atuye, bakavuga ko bashaka kumva icyari kimuri ku mutima ubwo yicaga bariya bantu.
Ikindi ngo byatuma n’abandi bafite imigambi nkiye bayireka.
Hari umwe mu batuye uriya mudugudu bwabwiye The New Times ko Kazungu aramutse aburaniye muri kiriya gice byatuma bamenya niba nta handi yigeze akorera biriya byaha.
Amakuru avuga ko hamwe mu hantu yatuye mbere y’uko ajya i Kanombe harimo ahitwa Kwa Rwahama mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo.