Nyamasheke-Rutsiro: Inkuba Yishe Batatu Barimo Umwana W’Imyaka 16

Umukobwa w’imyaka 16 mu Karere ka Nyamasheke n’abandi babiri mu Karere ka Rutsiro ku mugoroba tariki 8 Nzeri 2023 baraye bishwe n’inkuba yabakubise mu mvura yaguye muri iki gice.

Iyi nkuru kandi yishe amatungo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihombo, Bigirabagabo Moise avuga ko byabereye mu Kagari ka Kibingo, Umudugudu wa Gituruka.

Uwo mu Murenge wa Gihombo yapfiriye kwa muganga ubwo bari bamujyanye kumuvuza ngo barebe ko yazanzamuka.

- Advertisement -

Gitifu Bigirabagano yagize ati: “ Inkuba yakubise umukobwa witwa Uwimana Jeanette w’imyaka 16, abaturage bamujyanye ku kigo nderabuzima cya Kibingo ariko aza kwitaba Imana.”

Muri uwo Murenge kandi hari inka ebyiri n’ihene zishwe n’iyo nkuba.

Mu Karere ka Rutsiro, inkuba naho inkuba yakubise abaturage babiri barapfa mu Murenge wa Manihira, mu Kagari ka Muyira, mu Mudugudu wa Mujebeshi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Manihira, Basabose Alex yabwiye Kigali Today y ko abaturage babiri bakubiswe n’inkuba bapfuye undi arakomereka.

Amabwiriza ya Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), avuga ko mu gihe cy’Umuhindo (Nzeri-Ukuboza) hari ibice bitandukanye by’igihugu bizagira imvura nyinshi ishobora guteza umwuzure, inkangu n’izindi ngaruka.

MINEMA isaba abaturage kuzirika ibisenge by’inzu bigakomera, hakoreshejwe impurumpuru n’imikwege, gufata amazi y’imvura ava ku nzu hagashyirwaho imireko, ibigega n’ubundi buryo kugira ngo ayo mazi akoreshwe.

Isaba abaturage gusibura imiferege ndetse aho itari igacibwa, amazi yose akayoborwa mu nzira zayo zabugenewe.

Abaturage basabwa kandi kwimuka mu manegeka, mu nzu zishaje n’izindi zishyira ubuzima bw’abahatuye mu kaga, kuko ziba zishobora kugwa igihe cyose haguye imvura nyinshi.

Basabwa kugama mu nzu aho kuba munsi y’ibiti, kwirinda kujya mu mazi igihe imvura igwa, kwirinda gutwara ibyuma no kubikoraho ndetse no kwirinda kugenda ku binyabiziga nk’amagare n’amapikipiki mu gihe cy’imvura irimo imirabyo n’inkuba, kwirinda ibintu byose bikoresha umuriro w’amashanyarazi mu gihe cy’imvura irimo inkuba.

Rutsiro: Agace Kari Mu Twa Mbere Twibasirwa N’Inkuba Ku Isi

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version