KCB Igiye Kugura Imigabane Yari Isigaye Muri Banki Y’Abaturage Y’u Rwanda

Kenya Commercial Bank( KCB) mu mwaka utaha izagura imigabane ingana na 24%  yari isigaye ifitwe n’abandi bashoramari muri Banque y’Abaturage y’u Rwanda( BPR).

Iyi Banki yo muri Kenya iherutse kugura 62 % by’imigabane yari ifitwe n’ikigo Atlas Mara gisanzwe gifite imizi mu Bwongereza, hejuru yayo yaguze indi migabane ingana na 14% yari ifitwe n’Ikigo Arise bituma igura imigabane yose hamwe ingana na 76% bya Banki y’abaturage y’u Rwanda.

Amakuru Taarifa ikesha The East African avuga ko umwaka utaha( 2022) uzarangira iriya Banki yo muri Kenya yaraguze imigabane yose ya Banki y’Abaturage y’u Rwanda, iyegukane ijana ku ijana.

Umuyobozi w’iriya Banki witwa Joshua Oigara yabwiye ikindi kinyamakuru kitwa Business Daily ko intego y’iriya Banki ari ukugura imigabane yose ya Banki y’Abaturage y’u Rwanda.

- Kwmamaza -

Avuga ko gahunda yo kugura imigabane isigaye yahawe abari basigaranye indi migabane y’iriya Banki yo mu Rwanda kandi ngo bategereje icyo bazabasubiza.

Imibare ivuga ko Banki y’Abaturage y’u Rwanda izagurwa na KCB ku giciro cya miliyari 6.4 z’amashilingi ya Kenya.

Iyi Banki kandi iranugwanugwaho gushaka kugura indi Banki yo muri Tanzania.

Abayobozi bayo bafite undi mugambi wo kuzagura imwe muri Banki zikomeye zo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Kenya Irayoboye Mu By’Amabanki…

Iyo usesenguye uko isoko ry’amabanki rihagaze mu Karere u Rwanda ruherereyemo, ubona ko Banki zo muri Kenya zifite umugambi wo kugura imigabane myinshi yazo.

Ku bireba u Rwanda, Kenya iri kurushyiraho igitutu giterwa n’uko iri gushora imari mu Rwanda bigatuma Banki zo mu Rwanda zisabwa  gukora neza kurushaho kugira ngo zigumane abakiliya.

Muri iki gihe Banki ebyiri zo muri Kenya ari zo KCB na Equity ziri kuzamuka cyane mu isoko ry’imari mu Rwanda.

Ibi ni byiza ku bakiliya ariko nanone ni ikibazo ku zindi Banki cyane cyane iz’ubucuruzi kuko zigomba gukora neza kandi vuba kugira ngo zidasigara inyuma.

Kuba Kenya iri kugura zimwe muri Banki zo mu Rwanda byerekana ko Banki zo muri Kenya zikomeye kandi zifite gahunda yo kwigarurira isoko ryo mu Rwanda.

Kenya Commercial Bank( KCB) twavuze haruguru yaguze Banki y’Abaturage mu Rwanda, ndetse ihita iyihindurira n’izina.

Ikigo KCB Group PLC cyo muri Kenya icyo gihe  cyatangaje ko cyegukanye Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR), igahuzwa na KCB Bank Rwanda bikabyara Banki imwe yitwa BPR Bank.

Ni intambwe yatewe nyuma y’uko KCB Group PLC yari imaze kwishyura imigabane 62.06 % yari ifitwe na Atlas Mara Mauritius Limited na 14.61% yari ifitwe na Arise B.V.

Ubu hamaze gushyirwaho itsinda ry’abayobozi bakuru rizakurikirana ihuzwa ry’izi banki zombi, bikazaba byamaze kubyara ikigo kimwe mu Rwanda mu ‘gihe gito’ kiri imbere.

Ku ruhande rwa  Equity Bank iherutse gutangaza ko yaguye amarembo mu Rwanda ndetse ko n’ikirango cyayo cyahindutse.

Umuyobozi wa Equity Group ishami ry’u Rwanda Bwana  HINNINGTON NAMARA yavuze ko kuba ikirango cyabo gishya kigizwe n’igisenge gusa bigaragaza ko baguye amarembo, bakaba batagikorera ahantu hamwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version