Arasaba Leta Y’u Rwanda Kongera Imari Yageneraga Inzego Zita Ku Bana

Abana bahagarariye abandi mu Rwanda bateraniye mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda ku munsi wahariwe umwana. Umwe mu baharanira inyungu zabo witwa Evariste Murwanashyaka yabwiye Taarifa ko mu gihe u Rwanda ruri kuva mu bibazo bya COVID-19, Leta yagombye kongera ingengo y’imari yagenerwaga ibigo byita ku bana.

Avuga ko abana b’u Rwanda nabo bagezweho n’ingaruka zatewe n’ingamba zo kwirinda kiriya cyorezo, bamwe ndetse ngo basubitswe amashuri, abandi ntibayakomeza kubera ko ababyeyi babo batakaje akazi.

Evaritse Murwanashyaka usanzwe uri Umuyobozi muri CLADHO ushinzwe guhuza ibikorwa akagira n’inshingano z’umwihariko zo kwita ku bana, ashima ko Leta y’u Rwanda ikora uko ishoboye ngo izamure imibereho y’abana.

Ati: “ Mbere na mbere nifurije abana b’u Rwanda umunsi mwiza kuri uyu munsi mpuzamahanga w’umwana kandi bagire ubuzima bwiza.”

- Kwmamaza -

Yunzemo ko n’ubwo Leta yakoze ibishoboka byose ngo umwana w’u Rwanda abeho neza ariko umwana agifite ibibazo bimubangamiye.

Muri byo harimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibihano bibabaza umubiri, abana bava mu ishuri, abana bari mu buzererezi n’abakoreshwa imirimo mibi.

Yemeza ko ibi ari ibibazo bikomereye abana kandi n’ubwo hari ibyo bari basanganywe mbere, ariko hari ibyatewe na COVID-19.

Muri ibi harimo ibyatewe n’uko kiriya cyorezo cyatumye ubukungu bw’imiryango y’Abanyarwanda itakaza ubushobozi mu by’ubukungu.

Murwanashyaka ati: “ Tukaba dusaba Leta ko yashyiraho ingamba zihamye n’ubushobozi (ingengo y’imari)  hagamijwe guhangana n’ibibazo byose abana bahura nabyo birimo nibyo batewe n’ingaruka za Covid19.”

Leta y’u Rwanda isanganywe gahunda zo kuzamura imibereho y’abana.

Izo gahunda zishyira mu bikorwa n’ibigo bitandukanye birimo Inama y’igihugu y’abana, Ikigo gishinzwe imikurire iboneye y’abana n’ibindi.

Ibi byose biyobowe na Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango iyoborwa na Professeur Jeannette Bayisenge.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Prof Jeannette Bayisenge
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version