Intwari Y’i Bisesero ‘Yashyiriweho Urwibutso’ I Paris

Ubuyobozi bw’Umurwa Mukuru w’u Bufaransa, Paris, bwemeje ko umuhanda witwa 18ème Arrondissement witirirwa Aminadab Birara, Umututsi wazize Jenoside ariko wabaye intwari akayobora bagenzi be mu rugamba rwo guhangana n’Interahamwe.

Ubwo Jenoside yacaga ibintu, Abatutsi bahigishwa uruhindu, abahungiye ku musozi wa Bisesero baje kwihagararaho barwana n’Interahamwe biratinda!

Bakoreshaga  uburyo bwose bari bafite, abana n’abagore batera amabuye, abagabo bakazitera amacumu cyangwa ibisongo, byose bakabikora bagamije kurokora ubuzima bwabo.

Bari bayobowe n’umugabo witwaga Aminadab Birara.

- Advertisement -

Birara yabaye intwari cyane n’ubwo yaje kwicwa na gerenade yatewe n’abasirikare bari batumijwe n’uwahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Kibuye witwa Clément Kayishema.

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwamuhamije uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi rumukatira gufungwa burundu.

Aminadab BIRARA yari yararokotse ubwicanyi bwakorewe Abatutsi inshuro nyinshi.

Yaburokotse mu mwaka wa 1959, 1962, 1963 no mu mwaka wa  1973, uyu akaba ari wo mwaka Juvénal Habyarimana yagiriye ku butegetsi.

Mu mwaka wa 1994 yegeranyije Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Bisesero abashyiramo akanyabugabo bahangana n’Interahamwe zashakaga kubarimbura.

N’ubwo yaje gupfa ndetse akagwa ku musozi waguye ho abandi Batutsi bagera ku 50 000, Aminadab Birara azahora yibukwa.

Yapfuye tariki  25, Kamena, 1994, apfa afite imyaka 68 y’amavuko.

Nyuma y’icyemezo cy’ubuyobozi bw’Umujyi wa Paris buyobowe na Madamu Anne Hidalgo, uherutse no kuza mu Rwanda agasura Urwibutso rwa Gisozi, Ihuriro ry’imiryango iharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi( IBUKA-France) bwishimiye kiriya cyemezo.

Anne Hidalgo ubwo yasuraga urwibutso rwa Gisozi

Umuyobozi wa IBUKA-France witwa Etiènne Nsanzimana avuga ko ubuyobozi bw’Umujyi wa Paris bwakoze ikintu kiza kigamije gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kuyabungabunga hagamijwe kuzayasangiza ibisekuru bizaza.

Clément Kayishema yafatanyije n’uwahoze ari Burugumesitiri wa Komini Gisovu witwaga Eliézer Niyitega bategura Jenoside yibasiye Abatutsi bo muri Kibuye harimo n’abaguye mu Bisesero.

Imibare yakusanyijwe n’Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri muri Kaminuza barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi(GAERG) yerekana ko Akarere ka Karongi( aho niho hahoze ari muri Kibuye nyirizina) habaruwe imiryango y’Abatutsi yazimye myinshi kurusha ahandi.

Eliézer Niyitega

Niyitegeka we yaguye muri imwe muri Gereza za Mali.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version