Kent Main Yegukanye Agace Ka Kane Ka Tour du Rwanda 2022

Kent Main ukinira ikipe y’amagare ya Protouch yegukanye agace ka kane ka Tour du Rwanda, aho abakinnyi bahagurukiye i Kimironko mu Mujyi wa Kigali basoreza i Gicumbi mu ntera ya 124.3 Km.

Uyu musore ukomoka muri Afurika y’Epfo yageze i Gicumbi ari ku mwanya wa mbere akoresheje 3h17’30”, akurikirwa na Budiak Anatolii ukomoka muri Ukraine ukinira Terengganu Polygon Cycling wakoresheje 3h17’42”.

Ku mwanya wa gatatu haje Umufaransa Alan Boileau ukinira B&B Hotels wakoresheje 3h17’43”, ku mwanya wa kane haza Eyob Metkel ukomoka muri Eritrea na we ukinira Terengganu Polygon umenyerewe uriiri rushanwa, banganya ibihe.

Umunyarwanda waje hafi ni Muhoza Eric wasoje ku mwanya wa gatanu, na we wakoresheje 3h17’43”.

- Advertisement -

Ni ubwa gatatu iri siganwa ryerekeje i Gicumbi, aho mu 2010 ryegukanwe na Daniel Teklehaimanot naho mu 2021 ryegukanwa na Alan Boileau.

Kugeza ubu ku rutonde rusange Umufaransa Laurance Axel wa B&B Hotels ni we uza ku mwanya wa mbere muri Tour du Rwanda 2022 kuko amaze gukoresha 10h45’07”. Akurikirwa na Madrazo Ruiz Angel ukomoka muri Espagne ukinira Burgos – BH, asigwa n’uwa mbere amasegonda 10.

Umunyarwanda uza hafi ni Muhoza Eric uza ku mwanya wa 13, umukinnyi wa mbere amurusha umunota 1’46”.

Ku rutonde rusange, Kent Main wegukanye agace ka kane aza ku mwanya wa 10, arushwa n’uwa mbere umunota 1’37”.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version