Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku isi, Papa Francis yavuze ko afite intimba ndende ku mutima kubera ibiri kubera k’ubutaka bwa Ukraine ndetse no mu baturanyi bayo. Yavuze ko ari gutakambira Imana ngo itabare, haboneke umuti wa kiriya kibazo mu mahoro, nta mivu y’amaraso itembye.
Ati: “ Mfite intimba ku mutima kubera ibiri kubera muri Ukraine no mu baturanyi bayo kubera ko ubuzima bwa benshi bwugarijwe.”
Papa Francis avuga ko muri kariya gace nihaduka intambara, abatuye isi bose bizabagiraho ingaruka.
Ibyo avuga kandi byatangiye kugaragara ku isoko ry’imari n’imigabane kubera ko abashoramari batangiye gukuka umutima bibaza niba ayo bashoye atazahomba.
Ubukungu bw’isi kandi bwugarijwe n’izamuka ry’igiciro cya gazi n’ibikomoka kuri petelori kubera ko gazi nyinshi ikenerwa mu Burayi isanzwe iva mu Burusiya.
Ibihugu by’u Burayi kandi byiyemeje gukomanyiriza u Burusiya bikanga kugura gazi yayo bityo bugahomba.
Papa Francis yavuze ko impungenge n’agahinda afite kubera ibiri kubera muri Ukraine no mu baturanyi bayo abisangiye n’abandi batuye isi.
Muri Ukraine byifashe gute?
Inteko ishinga amategeko ya Ukraine yatoye Umushinga w’itegeko ryemrera abaturage bose bafite imyaka y’ubukure kwitwaza imbunda no kurasa Umurusiya igihe cyose azaba abafunguyeho umuriro.
Ubuvugizi bw’Inteko ishinga amategeko ya Ukraine buvuga ko abaturage ba kiriya gihugu bafite uburenganzira bwo kwivuna umwanzi uwo ari we wese wabahungabanya.
Ni uburyo abavuga Igifaransa bise légitime défense.
Hari impungenge ko gukoresha ziriya ntwaro bidakozwe mu bushishozi, hari abaturage bamwe bashobora kuboneraho urwaho bakica abo bagiranye amakimbirane.
Ikindi ni uko u Burusiya bushobora gukoresha uburyo bita sabotage bugateza umwiryane mu baturage ba Ukraine bafite intwaro bakarwana bukabiheraho bugaba igitero.
Kuba buherutse kwemera ko Intara za Donesky na Lukansk zigenga, ndetse bwahise bwohereza yo abasirikare bagera ku 10,000 mu masaha 12.
Ikindi giteye inkecye ni uko Inteko ishinga amategeko y’u Burusiya yaraye yemereye Putin gukoresha imbaraga za gisirikare igihe cyose azabona ari ngombwa.
Inteko ishinga amategeko y’u Burusiya yitwa Duma.