Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kenya Igiye Gushora Miliyoni $100 Muri Banki Nyafurika
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbukungu

Kenya Igiye Gushora Miliyoni $100 Muri Banki Nyafurika

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 May 2024 12:07 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida wa Kenya William Ruto yatangaje ko igihugu cye kigiye gushora muri Banki ny’Afurika z’iterambere miliyoni $100 hagamijwe gikemura ibibazo by’Afurika bigendana n’ishoramari.

Ruto yavuze ko igihugu cye giteranya no kuzongera amafaranga gishyira muri Banki Nyafurika ishinzwe guteza imbere ibyo kohereza no gutumiza ibintu mu mahanga yitwa African Export-Import (Afrexim) Bank ikaba ifite icyicaro i Cairo mu Misiri.

Andi mafaranga kandi azashyirwa muri Banki y’ubucuruzi n’iterambere Trade and Development Bank (TDB) ikorera mu Burundi.

Perezida wa Kenya William Ruto avuga ko ayo mafaranga azaba agamije kwerekana uruhare rwa Kenya mu gutuma Afurika ibona ibisubizo ku bibazo birebana n’ishoramari riyikorerwamo.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

The East African ivuga ko Ruto yabwiye bagenzi be bari bitabiriye Inama mpuzamahanga yateguwe na Banki Nyafurika y’iterambere ati: ” Iri shoramari rigamije kwerekana ubushake bw’uko Afurika yakwishakamo amikoro yo gushora mu mishinga yo kwiteza imbere”.

Banki Afrexim ni Banki ibitswamo na za Guverinoma z’ibihugu bya Afurika, ikabiguriza kugira ngo bishore mu mishinga byateganyije.

Mu mwaka wa 2023, iyo Banki yungutse miliyoni $756.1 angana n’inyongera ya 66 ku ijana ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka wa 2022.

Kenya, mu gushyira ariya mafaranga muri Banki Nyafurika ishinzwe iterambere, ivuga ko bizayiha kurushaho kugira imigabane igaragara muri iyo Banki isanzwe akenshi na kenshi  iguriza ibihugu by’Afurika.

Nayo mu mwaka wa 2022 yangutse angana na 123% ni ukuvuga miliyari $ 1.73 yashowe mu isoko ry’imari n’imigabane.

- Advertisement -

Bivugwa ko uru ari rwo rwunguko runini iyo Banki yagize mu mateka yayo.

Urwo rwunguko ruri mu byatumye Ruto ahitamo ko igihugu cye cyongera ayo gishora muri Banki Nyafurika zitandukanye kuko zungukira abanyamigabane.

Ibihugu by’Afurika bifite muri Banki nyafurika y’iterambere imigabane ingana na 60% , indi migabane igasaranganywa n’ibihugu nka Amerika, Ubuyapanj n’Ubuhinde.

Mu bihugu by’Afurika, Nigeria niyo ifite imigabane myinshi muri Banki Nyafurika y’iterambere kuko yihariye 10%.

Banki ya TDB yo ni iy’ibihugu bigize COMESA harimo na Kenya.

Hagati aho hari izindi miliyoni $20 Kenya iteganya kuzashyira muri Banki Nyafurika y’iterambere mu gihe kiri imbere.

TAGGED:BankifeaturedIterambereKenyaRuto
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kayonza: Ubukorikori Bwafashije Abagore Kwiyubaka Mu Bukungu No Mu Mutima
Next Article Mu Bihe Byegereje Impeshyi Polisi Yongeye Ubukangurambaga Mu Kwirinda Inkongi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hatangajwe Ifoto Yemewe Ya Papa Lewo XIV

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

Burundi: Umudepite Yakubiswe

Menya Aho Amerika Igeze Umushinga Wo Guhuza u Rwanda Na DRC

Chris Brown Afungiye Gukubita Umuntu Icupa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Uganda: Undi Murinzi Wa Bobi Wine Yashimuswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Gutega Amatwi Inyoni Ziririmba Bimara Ishavu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

RIB Iraburira Abajya Gusenga Bakibwa Telefone

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Uruganda Rw’u Rwanda Rutunganya Urumogi Rugeze Kure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?