Gen Muganga Yasabye Abasirikare Bashya Gushyira Mu Bikorwa Ibyo Bize

Umugaba Mukuru w'ingabo z'u Rwanda Gen Mubarakh Muganga aganiriza abasirikare bashya muri RDF

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda General Mubarakh Muganga ashima ubwitange abasirikare bashya binjiye muri RDF bagaragaje mu gihe bamaze batozwa, abasaba kuzashyira mu bikorwa ibyo bize.

Yabivugiye mu gikorwa cyo kwakira abasore n’inkumi bari bamaze amezi atandatu batorezwa mu kigo cya gisirikare cya Nasho mu Karere ka Kirehe.

I Nasho hari ikigo abantu bose bashaka kujya mu ngabo z’u Rwanda babanza gucamo bagatozwa.

Batozwa uko igisirikare gikorwa, indangagaciro zacyo, uko intwaro zikoreshwa, amayeri akunze kuranga umwanzi ku rugamba n’uburyo avumburwa, uko ibikorwa by’ubutabazi ku rugamba bikorwa, amategeko mpuzamahanga agenga intambara n’ibindi.

Gen Muganga yashimye ukwihangana abo basirikare bagaragaje mu mezi bamaze batozwa.

Yababwiye ko kuba bataracitse intege bigaragaza ko biteguye kuzaba abasirikare beza, bitabira icyo bategetswe n’abayobozi babo, icyo ari cyo cyose.

Muganga yabahaye ikaze mu ngabo z’u Rwanda, abibutsa ko amasomo bahawe atagomba kuba ‘amasigaracyicaro’.

Ni ubumenyi bakwiye gushyira mu bikorwa kugira ngo bazashobore kurengera ubusugire bw’u Rwanda no kurinda ko hari icyahungabanya Abanyarwanda.

Gen. Muganga yavuze ko indangagaciro za RDF ari ingirakamaro kuri buri wese uba mu ngabo z’u Rwanda kandi ko kugira ngo zigire akamaro karambye ari ngombwa ko habaho imikoranire iranga buri wese muri zo.

Uretse Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, muri uyu muhango hari  n’abandi basirikare bakuru bo ku rwego rwa Jenerali, aba Ofisiye bakuru n’abato.

Abinjijwe mu ngabo beretse abashyitsi bimwe mu byo bize bikubiyemo imyotozo njyarugamba, ubuhanga mu kuyobora ingabo ku rugamba n’ibindi.

Abasirikare bashya biyeretse abagaba babo

Pte( Private) Bizumuremyi Elissa niwe wahawe igihembo nk’uwahize akurikirwa na Pte Nshimiyimana Léonce.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version