Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kenya: Imyigaragambyo Ikomeye Yongeye Kwaduka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Kenya: Imyigaragambyo Ikomeye Yongeye Kwaduka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 December 2024 3:04 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Abigaragambya bakomeje guhangana na Polisi
SHARE

Polisi yo muri Kenya iri guhangana n’abigaragambya bamagana ko hari abantu baburiwe irengero biganjemo abakoresha imbuga nkoranyambaga. Abigaragambya bavuga ko Polisi ari yo yabashimuse nyuma yo gukora amashusho atarashimishije Perezida William Ruto.

Mu mijyi ya Kenya cyane cyane mu Murwa mukuru, Nairobi, hazindukiye imyigaragambyo y’abantu bamagana iryo shimutwa, bakavuga ko abo bantu bafunzwe mu buryo budakurikije amategeko.

Mbere y’iyo myigaragambyo, hari habanje gukorwa ihuriro ry’abanyamategeko bo muri Kenya, bamagana icyo kintu.

Ubuyobozi bwa Kenya bwo bwemeza ko nta muntu ufungwa mu buryo budakurikije amategeko, ko Leta idashobora gukorera abaturage bayo ibintu nk’ibyo.

Abigarambya bahisemo kwicara mu mihanda iri rwagati muri Nairobi mu rwego rwo gusaba ko abo bantu barekurwa.

Reuters yatangaje ko nta gisubizo yahawe ubwo yabazaga Umuvugizi wa Polisi ya Kenya icyo avuga kubyo urwego avugira rushinjwa.

Kwigaragambya kuvugwa muri Kenya muri iyi minsi ya nyuma y’umwaka wa 2024 kuje gukurikira ukundi gukomeye kurushaho kwabaye muri iki gihugu muri Kamena, 2024.

Bigitangira yari imyigaragambyo igamije kwamagana ibyitwaga imisoro idakwiye, ariko byaje kwaguka, bihinduka ikintu gikomeye cyatumye hirya no hino muri iki gihugu abantu bahaguruka barigaragambya, batwika inzu, amaduka, imipine, bamwe bararaswa barapfa abandi barakomereka.

Nubwo byaje guhagarikwa, ariko uwahoze ari Visi Perezida wa Kenya witwa Gachagua yaje kweguzwa ashinjwa gusugura Umukuru w’igihugu no kugira uruhare muri ibyo byose.

TAGGED:featuredImyigaragambyoKenyaRutoUrubyiruko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rusizi: Ihene Yo Kubaga Ku Bunani Iragura Frw 160,000
Next Article Ubutumwa Perezida Kagame Yageneye Ingabo Z’u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Ikigega Cya Lisansi Cyakongotse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?