Ikigega Mpuzamahanga Cy’Imari Gishima Imikorere Y’u Rwanda

Intumwa za IMF zashimye uko u Rwanda rukoresha inkunga ruhabwa

Roben Atoyan ukora mu buyobozi bukuru bw’Ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, yabwiye Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente ko bashima uko u Rwanda rukoresha inkunga ruterwa.

Hari mu nama yaraye ihuje Minisitiri w’Intebe n’Intumwa zo mu Kigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, gisanzwe kiyoborwa n’Umunya Bulgaria witwa Kristalina Georgieva.

Ku rutonde rw’ibyo baganiriye harimo no kurebera hamwe uko ubukungu bw’u Rwanda bwifashe kandi hagasuzumwa ahashyirwa imbaraga kugira ngo budakomeza kujegera.

Nyuma y’ibi biganiro, Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana wari ubirimo, yabwiye itangazamakuru ko intumwa za IMF zishima uko u Rwanda rukoresha inkunga ruterwa.

- Advertisement -

Yavuze ko ibiganiro bagiranye byibanze cyane mu gukomeza kunoza imikoranire myiza isanzwe hagati y’u Rwanda na kiriya kigega.

Dr. Ndagijimana yavuze ko muri Nzeri, 2023 kiriya kigega gifite intego yo kuzunganira u Rwanda mu bikorwa byarwo byo gusubiza ibintu ku murongo byahozeho mbere y’uko ibiza bizahaza ibice by’Uburengerazuba, Amajyepfo n’Amajyaruguru.

Roben Atoyan yashimiye u Rwanda uburyo rukoresha neza inkunga ruhabwa kandi arwizeza ko IMF izaruba hafi mu guhangana n’ingaruka ibiza byarusigiye guhera mu ntangiriro za Gicurasi, 2023.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version