Kenya, Uganda Na Tanzania Bizifatanya Mu Kwakira CHAN 2025

Ishyirahamwe nyafurika ry’umupira w’amaguru, CAF, ryatangaje ko Uganda, Tanzania na Kenya byemerewe kuzifatanya mu gutegura no kwakira imikino ya CHAN 2025.

Itangazo rikubiyemo iki cyemezo ryaraye ricishijwe ku rubuga rwa CAF, rikemeza ko imikino ya CHAN 2025 izatangira taliki 01, Mutarama, 2025 irangire taliki 28, Gashyantare, 2025.

CAF yanditse ko ibyerekeye za stades zizakira imikino n’uko izasimburanwa mu kwitorezwaho bizatangazwa mu gihe kiri imbere.

Imikino y’amajonjora ngo habeneke amakipe azitabira ririya rushanwa izakinwa hagati y’italiki 25 n’italiki 27, Ukwakira, 2024, nyuma hakazaba indi nk’iyo hagati y’italiki 01 n’iya 03, Ugushyingo, muri uwo mwaka.

Icyiciro cya kabiri cy’indi mikino y’amajonjora kizaba hagati y’italiki ya 20 n’italiki 27 na 29, Ukuboza, 2024.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version