CLADHO Igira Abantu Inama Yo Kwirinda Gusambanya Abana

Evaritse Murwanashyaka

Umuyobozi mu Rugaga nyarwanda rushinzwe uburenganzira bwa muntu, CLADHO, ushinzwe guhuza gahunda  witwa Evaritse Murwanashyaka aburira abantu bakuru bahohotera abana ko amategeko abategereje, akabagira inama yo kujya basanga abandi bakuru nk’abo.

Abivuga abishingira ku nkuru y’umusore w’imyaka 23 wo mu Karere ka Nyamasheke ukurikiranyweho gusambanya no gutera inda umwangavu w’imyaka 17.

Imvaho Nshya yanditse ko byabereye mu Mudugudu wa Bigeyo, Akagari ka  Murambi, Umurenge wa  Cyato mu Karere ka Nyamasheke.

Uwatewe inda we atuye mu Mudugudu wa Rugeyo, Akagari ka Raro, Umurenge wa Kanjongo, hombi ni muri Nyamasheke.

Ni ikibazo cyari kimaze iminsi kibaye kuko uwo mwana yari amaze umwaka avutse, bivuze ko yatewe inda mu mezi menshi yari yaratambutse.

Nyuma yo guterwa inda, uwo mukobwa yabayeho nabi kuko uwayimuteye yamutereranya nk’uko yabibwiye itangazamakuru.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwabwiye itangazamakuru ko uwo mukobwa ari gufashwa ngo yite kuri uwo mwana akure neza.

Ibi byemezwa na Visi Meya w’aka Karere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage  Mukankusi Athanasie.

Aho guhohotera abana bajye bajya mu bantu bakuru…

Evariste Murwanashyaka avuga ko bidakwiye ko abantu bakuru bangiza abana.

Avuga ko bari bakwiye kuba abantu bashyira mu gaciro, bakibuka ko aho kujya kwangiza abana bato bajya mu bantu bakuru bashobora kugira ibyo bumvikanaho.

Ati: “ Icyo nabivugaho ni ukuburira abantu bagerageza gusambanya abana ko hari ibihano bigenewe abasambanya abana birahari kandi birakomeye, ni ukuvuga hagati ya burundu n’imyaka 25”.

Murwanashyaka avuga ko aho kugira ngo abantu bajye mu bana bajya bajya mu bantu bakuru.

Yunzemo ati: “ Bajye bajya mu bantu bakuru kuko barahari, nta mpamvu yo guhemukira abana. Urumva amuteye inda, amubujije amahirwe yo mu buzima bwe bw’ahazaza, ananiwe no kumufasha”.

Indi ngingo aheraho aburira abakora ibyo ni uko uvugwaho icyo cyaha nawe agiye gufungwa bityo ejo hazaza he hakaba harapfuye.

Abakobwa nabo basabwa kujya bagira amakenga bagashishoza bakamenya ko runaka agambiriye kuzabahohotera bakamutangaho amakuru hakiri kare.

Ihohoterwa Rishingiye Ku Gitsina Ryabaye Icyorezo

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version