Kenya: Urubyiruko Rukomeje Kwanga Perezida Ruto

Ibyo muri Kenya bikomeje kuyoborana nyuma y’uko urubyiruko rubyukiye mu yindi myigaragambyo ikomeye rwamagana Perezida Ruto.

Kuri uyu wa Kabiri ibintu byari byongeye gukara mu mihanda minini ya Nairobi aho urubyiruko rukomeje gutwika imipinezl, rusenya ibikorwa remezo.

Amaduka bayashumitse, andi afunga imiryango mu rwego rwo kwanga ko ba nyira yo bahasiga ubuzima cyangwa bagasahurwa.

Umwe mu mijyi yibasiwe ni Kisumu na Nairobi, umurwa mukuru.

- Advertisement -

Umujinya w’urubyiruko wakomotse ku itegeko riherutse kuvuga ko imisoro igomba kuzamuka kugira ngo Kenya ibone uko yishyura imyenda ibereyemo abayiteye inkunga.

Iryo tegeko baryise Finance Bill.

Perezidante wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu muri Kenya, Roseline Odede aheruka gutangaza ko ari bwo bwa mbere imyigaragambyo iguyemo abantu benshi mu gihe gito.

Perezida Ruto aherutse kuvuga ko abantu 19 ari bo bayiguyemo mu gihe itangazamakuru ryo rivuga ko ari ahantu 22.

Ku rundi ruhande, abo muri Sosiyete Sivile bemeza ko hapfuye abantu 39.

Uko baba bangana kose ariko, uko bigaragara urubyiruko rwamaramarije gukomeza kwamagana iby’uyu musoro kuzageza uvanyweho kandi ibintu byose byabangamiraga imibereho myiza y’abaturage bikavanwaho.

Ibintu bikomeje kudogera i Nairobi no mu Mujyi wa Mombasa nk’uko Daily Nation yabyanditse.

I Nairobi ho byaje kuba ngombwa ko urukiko ruhagarika urubanza rwaburanishaga.

Ni mu rwego rwo kwanga ko hari abahahurira n’akaga kubera ibiri kubera mu nkengero z’aho.

Abigaragambya biganjemo urubyiruko baherutse kwibasira ibikorwa bya Leta nk’Inteko ishinga amategeko barayitwika, batwika indege yari iparitse ku kibuga cy’indege, basahura amaduka ya bamwe mu Badepite, banahangana bikomeye n’abapolisi bayitera amabuye.

Perezida wa Kenya William Ruto yabwiye abaturage ko Guverinoma igiye guhangana bikomeye n’abo bigaragambya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version