Kenya: Urubyiruko Rwagarutse Mu Mihanda Gusaba Ruto Kwegura

Kuri uyu wa Kabiri urubyiruko rwo muri Kenya rwagarutse mu mihanda gusaba ko Perezida William Ruto yegura. Nubwo ntako atari yagize ngo acubye uburakari bwarwo, bisa n’aho ibyo yakoze bidahagije mu maso yarwo kuko rushaka ko yegura.

Abigaragambya barasaba kandi ko ba Meya bayobora ibyo bita counties nabo begura kuko bamunzwe na ruswa.

Amataliki macye yatambutse yaranzwe n’imyigaragambyo ikomeye yaguyemo abantu benshi.

Perezida Ruto, mu rwego rwo kuyicubya, yirukanye benshi mu bagize Guverinoma ye ndetse n’Umushinjacyaha mukuru nawe arirukanwa.

Yatangaje kandi ko akuyeho itegeko rigena imisoro ryiswe Finance Bill 2024, byose abikora yizeye ko byatuma urubyiruko rucururuka.

Uko bigaragara ariko si ko ibintu bimeze!

Mu masaha ya kare kare kuri uyu wa Kabiri urubyiruko rwo mu bice bitandukanye bya Kenya mu mijyi minini harimo na Nairobi( umurwa mukuru) rwazindutse rushyira ibyuma mu mihanda ngo rubuze abantu kugira aho bava cyangwa bajya.

Mu rwego rwo kurwirukana muri iyo mihanda, Polisi yahuruye irasa ibyuka biryana mu maso ariko narwo ntirwahatsimburwa.

Urwo rubyiruko rurasaba ko Ruto avaho; rukabikora binyuze mu ndirimbo zigira ziti: ‘ Ruto agomba kugenda!’

Ikibabaje ni uko muri uko kwigaragambya harimo no gusahura amaduka y’abacuruzi bakomeye.

Mu rwego rwo kurinda ko amaduka yabo asahurwa, bamwe mu bacuruzi bifatanyije na Polisi mu kuyarinda.

Abo bacuruzi bararinda amaduka yabo bakoresheje imihumetso( umuhumetso ni intwaro ikorwa mu kirere cyangwa umwenda bashyiramo ibuye bakawuzunguza hanyuma bakarekura ibuye rikagenda rivuza ubuhuha).

Imihanda yose igana ku Nteko ishinga amategeko n’indi igana ku Biro by’Umukuru w’igihugu irafunze kandi irindishijwe ibimodoka bya Polisi birasa amazi aremereye ndetse n’ibizimwa umuriro.

Abaturage bamwe bahisemo kwikingirana mu ngo batinya gukorerwa urugomo n’abo bigaragambya, akaba ari nako byagenze ku bakozi mu bigo bya Leta n’iby’abikorera kuko basabwe kutaza mu kazi.

The East African ivuga ko hari umugambi abigaragambya bari bafite wo gutwika station ya Polisi  iri ahitwa Embakasi.

Umwe mu bigaragambya yabwiye itangazamakuru ati: “ Turashaka ko ibintu byose bihinduka kuko abanyapolitiki kugeza ubu bashaka kutugira ingaruzwamuheto zabo. Muri iki gihe ibintu ntibizongera kumera nka mbere”.

Kuri iyi nshuro, abigaragambya bavuga ko bazabikora mu mahoro ariko Polisi yo ikavuga ko ibyo bavuga bishobora kuba atari byo kuko na mbere ari uko byatangiye byitwa biza guhinduka nyuma.

Uko niko ibintu bihagaze muri Kenya kugeza ubu.

Hari impungenge ko ibiri kuhabera muri iki gihe bishobora kuba bibi kurusha ibihaherutse byaguyemo abantu barenga 20.

Ifoto ibanza: Francis Nderitu | Nation Media Group

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version