Ku Munsi W’Igikundiro, Rayon Yatsinzwe N’Umushyitsi

Umukino waraye uhuje Rayon Sports na ikipe yari yatumiye ngo bakine bya gicuti banishimira umunsi yahariwe, warangiye Rayon Sports itsinzwe igitego 1-0. Iyo kipe y’abashyitsi ni iyo muri Uganda yitwa Vipers.

Mbere y’uko uyu mukino uba, Rayon Sports yari yabanje kwereka abafana bayo n’abandi bakunda umukino w’amaguru, abakinnyi iherutse kugura kugira ngo bazayikinire muri uyu mwaka w’imikino.

Yerekanye kandi n’imyenda abakinnyi bayo bazambara mu gihe cyose cy’uyu mwaka w’imikino.

Kuri Stade ya Kigali iri i Nyamirambo, abafana ba Rayon Sports bari benshi k’uburyo haburaga imyanya micye ngo yose iba yuzuye.

- Advertisement -

Bari baje kwizihiza umunsi bise uw’IGIKUNDIRO.

Iyi kipe basanzwe bayita Gikundiro.

Nyuma y’iminota itanu, umukino utangiye, nibwo umukinnyi wa Vipers SC witwa Bobosi Byaruhanga yitsinze Rayon Sports icya mbere.

N’ubwo iyi kipe yaganje Rayon kuva umukino watangira kugeza urangiye, umupira warangiye ari 1-0.

Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yiminjiriyemo agacu, ngo irebe ko yagombora ariko biba iby’ubusa.

Abakinnyi bayo bashya bakoze uko bashoboye ngo bashimishe abafana.

By’umwihariko, uwitwa Tuyisenge Arsène wavuye muri Espoir FC y’i Rusizi  ku munota wa 75 yateye ishoti rikomeye rigana mu izamu rya Vipers SC, umupira ujya hanze.

Undi witwa Eric Mbirizi nawe yahushije uburyo bwo gutsinda ubwo yateraga akoresheje umutwe ariko umupira ikarenga izamu.

Muri rusange, abakinnyi ba Rayon bakinnye n’ubwo umukino warangiye ari ifite ubusa ku gitego kimwe cya Vipers.

Vipers SC iri mu makipe akomeye mu Karere.

Iherutse gutsinda Young Africans ibitego 2-0 ku munsi wiswe, mu mikino wakinwe ku munsi bita  “Yanga Day” cyangwa “Siku ya Wananchi”.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version