I Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro ahitwa ku Mulindi haraye habeye ibyago byatewe n’urukuta rwagwiriye abantu bari bacumbitse mu nzu yabigenewe, babiri bajyanwa kwa muganga.
Byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 12, Mata, 2025 umwe mu minsi yaguyemo imvura nyinshi kurusha indi irindwi ishize.
Byabaye saa saba n’igice bibera ku macumbi aturanye n’akabari kitwa Right Bar.
Umwe mu bakora muri iriya nzu y’amacumbi iri ku Mulindi yabwiye The New Times ko inkuta zahirimiye abacumbitsi mu ma saa saba z’amanywa.
Uwatanze ayo makuru yitwa Sylvèstre Nsengiyumva akaba yagize ati: “ Abakiliya babiri bari baryamye muri kimwe mu byumba byacu bahirimiwe n’urukuta rurabakomeretsa cyane”.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yabwiye Taarifa Rwanda ko abakomeretse bagiye kuvurirwa mu bitaro bya Masaka biri mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, ariko undi muturage wari uri muri ibyo byumba we ahava ari mutaraga.
CIP Gahonzire avuga ko ikibabaje ari uko nyiri iryo cumbi atari yararishyirishije mu bwishingizi, bityo akaba yabihombeye, ibintu Gahonzire avuga ko bidakwiye.
Polisi ivuga ko yatangiye iperereza ryimbitse ku by’ukuri byaba byateye ibyo byago.