Abantu 31 nibo bivugwa ko baguye mu gitero cyagabwe n’ingabo z’u Burusiya muri Ukraine mu Mujyi witwa Sumy abandi 84 barakomereka.
Perezida wa Ukraine witwa Volodymyr Zelensky avuga ko u Burusiya bwagabye igitero gikomeye bukoresheje bombi bita ballistique.
Yasabye amahanga guhaguruka akamagana kandi agahana u Burusiya kubera igitero avuga ko ari icya kinyamaswa.
Umunyamakuru wa BBC ukorera muri Ukraine avuga ko ahaabwe kiriya gitero hasanzwe n’ubundi hari mu hantu u Burusiya busanzwe buteganya kuzagaba ibitero karahanutaka.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine witwa Andrii Sybiha avuga ko kugaba igitero nka kiriya ku munsi w’Imana( ku Cyumweru) ari igikorwa cya Sekibi.
Avuga ko ababishinzwe mu gihugu cye bari gutegura ibisobanuro birambuye kuri kiriya gitero gifatwa nk’icyaha cy’intambara.
Yasabye ko amahanga akwiye kwamagana ibyakozwe na Moscow kuko byishe nkana amasezerano mpuzamahanga yo kurinda abasivile mu bhe by’intambara.