Kicukiro: Bakurikiranyweho Kwiba Ibyuma By’Ikigo Cya Koreya Cy’Itumanaho

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’ikigo cyatsindiye kurinda inyubako zibamo ibikoresho by’Ikigo cy’Abanya Koreya y’Epfo gitanga serivisi z’itumanaho iherutse gufata abagabo bane bari bifite ibyuma byifashishwa mu gukora iminara bipima Ibilo 560.

Bifite agaciro ka Miliyoni 11.5 Frw. Abafashwe bafatiwe mu Mudugudu wa Kabagendwa, Akagari ka Kamashashi mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro.

Biriya byuma bari barabyibye ikigo cy’Abanya Koreya y’Epfo kitwa Only Infra- Construction and Trading Company Rwanda Limited (OIT).

Abantu bane nibo bakurikiranyweho buriya bujura

Hafashwe n’ibikoresho byifashishwa mu gukora amazi nabyo bifite agaciro kabarirwa muri za miliyoni nyinshi.

- Advertisement -

Ibi bikoresho byo byibwe mu iduka riri ahitwa mu Izindiro mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo.

Mu bafashwe kandi harimo uwari ushinzwe umutekano muri cya  kigo cy’Abanya Koreya y’Epfo.

Akurikiranyweho korohereza abajura kugera kuri biriya bikoresho.

Undi wafashwe ni uwabiguraga.

Polisi ivuga ko uyu nawe yari afite abandi babiri bashinzwe kubimuzanira, n’umuzamu watoboraga ububiko agakuramo ibyuma akabishyikiriza abo bandi nabo bakabigeza kuri uriya wabiguraga.

Ndemezo Dénis uyobora Ikigo, Guardsmark, gifite isoko ryo kurinda ububiko bw’iriya Kompanyi y’Abanya Koreya yubaka iminara  mu Rwanda, avuga ko bakoranye na Polisi kugira ngo hamenyekane umwe mu bakozi babo wagize uruhare mu kwiba biriya byuma.

Ndemezo Dénis uyobora Ikigo Guardsmark

Ati: “ Ubuyobozi bw’iyi Kompanyi bwatubwiye ko bibwe bimwe mu byuma bakoresha iyo bari kubaka iminara kandi ko bifite agaciro kanini. Twahise dutangira iperereza ngo turebe niba nta mukozi wacu wabigizemo uruhare, niko kureba mu bitabo bandikamo iyo uwakoze amanywa asoje akazi haje uwa nijoro, nibwo twabonye imibare idahura.”

Ngo bahise bahamagara Polisi bayiha imyirondoro y’umukozi wabo bacyeka.

Abapolisi bafatanyije n’ubuyobozi bwa kiriya kigo bashakisha uwo muntu arafatwa, bityo n’abandi babigizemo uruhare nabo biba uko!

Ibigo byigenga bijye byita ku myitwarire y’abo bikoresha…

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko n’ubwo bibabaje kuba ushinzwe kurinda ibikoresho ari we wagize uruhare mu kubyiba, ariko ngo n’abayobozi b’ibigo byigenga bagombye kujya bagira amakenga.

Ati : “ Birababaje kuba umuntu ushinzwe umutekano w’ibikoresho ari nawe ugira uruhare mu kubyiba.  Ibi bikwiye kuba isomo ku bigo byigenga bishinzwe umutekano kujya bita ku myitwarire y’abakozi babyo, ndetse bakanashyira imbaraga nyinshi mu kugenzura uko bakora akazi.”

CP John Bosco Kabera yavuze ko ubwo Polisi yari mu bikorwa byo gufata bariya bajura yafashe ibyuma byifashishwaga mu kubaka iminara, ariko inafata imifuka ibiri y’ibikoresho byifashishwa mu bikorwa by’amazi byafatiwe mu nzu imwe, bikaba byaribwe mu minsi yashize.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera

Abafashwe bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, ngo hakurikizwe amategeko.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  Ingingo ya 166 ivuga ko  Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version