Philippines: Inkubi Imaze Guhitana Abantu 123

Inkubi yiswe Megi imaze guhitana abantu 123 mu birwa bya Philippines. Hari ubwoba ko umubare w’abapfuye barenga abamaze kubarurwa kubera ko hari benshi baguweho n’inkangu batarabonwa ngo babarurwe.

Umuyaga mwinshi witwa Megi uri ku gipimo cya gatanu, iki kikaba ari igipimo cyerekana umuyaga ufite imbaraga kuko iyo ugeze ku rwego rwo kwica abantu kuko usenya inzu ukarimbura n’ibiti.

Ikindi kandi ni umuyaga ubanzirizwa cyangwa ugakurikirwa n’imvura nyinshi itera imyuzure.

Kugeza ubu kandi hari abantu 236 bakomerekejwe n’uyu muyaga.

- Advertisement -

Ingabo za Philippines ziri kugerageza kureba niba hari abantu baba bagihumeka ngo zibatabare.

Megi niyo nkubi ikomeye ihushye mu birwa bya Philippines bigize n’ibirwa 7,600.

Ubusanzwe ku mwaka imiyaga iremereye igera kuri 20 niyo uhuha muri kiriya kirwa kandi imyinshi iba ifite imbaraga, ikagira ibyo isenya igahitana n’abaturage.

Abibasiwe kuri iyi nshuro ni abatuye agace kitwa Leyte.

Ingabo za Philippines zikomeje gushakisha ababa bagihumeka ariko ni akazi katoroshye kuko abagwiriwe n’ibitaka ari benshi kandi baherereye mu bice bigoye kugerwamo.

Ubwo uriya muyaga watangiraga guhuha ku Cyumweru taliki 11, Mata, 2022 wari ufite umuvuduko w’ibilometero 65 ku isaha ariko wagiye wiyongera gahoro gahoro.

Reuters yanditse ko akandi gace kibasiwe ari akitwa Kantagnos kuko n’aho inzu zasenyutse, ibiti birarinduka, amapoto y’amashanyarazi n’ibikorwa remezo bya murandasi birasenyuka.

Kugeza ubu kandi abantu 162,000 bavuye mu byabo barahunga, muri bo abagera ku 41,000 bacumbikiwe mu baturanyi .

Mu Ukuboza, 2021 muri kiriya gihugu habaye indi nkubi yiswe Rai yahitanye abantu 405 abagera ku 1,400 barakomereka.

Mu mwaka wa 2013 inkubi yiswe Haiyan yishe abanya Philipp[ines 6,300, iyi ikaba ari yo nkongi yishe benshi mu mateka ya kiriya gihugu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version