Kicukiro: Bashinja Umukozi w’Umurenge Kubasaba Ruswa Yo Kubaka, Akabihinduka

Umugabo witwa Kamanzi Assiel ushinzwe ubutaka mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro arashinjwa n’abaturage kubaka ruswa kugira ngo bubake basenyerwa akabitakana. Gitifu w’Umurenge yamutangiye raporo ku Karere. Umwe mu baturage babimushinja ni Pierre Claver wo mu Mudugudu wa Ahitegeye, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro.

Claver avuga ko amaze guha Kamanzi Frw 520 000 agasenyerwa inshuro ebyiri.  Yadusabye kutandika amazina ye yose.

Avuga ko bamurangiye Assiel Kamanzi nk’umuyobozi ushinzwe ubutaka mu Murenge kugira ngo amubaze icyo bisaba ngo yubake.

Yatubwiye ko yamwegereye amugezaho ikibazo cye, undi amusaba Frw 70 000 byo gusunika idosiye, kuko ngo nta dosiye igenda gutyo gusa!

- Advertisement -

Pierre Claver  avuga ko yayamuhaye ariko nyuma aza kumubwira ko [Kamanzi abwira Pierre Claver] ko ya dosiye banze kuyisinya.

Avuga ko baje kuvugana bemeranya ko bahurira ahitwa SUPA ya Kicukiro CENTER akamwereka icyo yise ‘système’ y’uburyo ibintu byakorwa bigacamo.

Pierre Claver  ati: “ Twahuriye kuri SUPA ambwira ko nategura ibintu byose nkaza kuzinduka nkubaka ariko nkamuha Frw 250 000. Narayamuhaye ndubaka nyuma y’ukwezi baraza baransenyera…”

Yunzemo ko hashize igihe runaka yongera guhura na Assiel Kamanzi amwemerera ko ari bumuhe Frw 200 000 akubaka nawe arayamuha.

Yarubatse ariko nyuma bagarutse kumusenyera arabyanga niko guhamagaza gitifu w’Umurenge wa Kicukiro witwa Vincent Nsengiyumva kugira ngo yumve akarengane ke.

Nyuma yo kumva ako karengane, byaje kurangira Assiel Kamanzi agejejwe kuri RIB arahafungirwa.

Taarifa yahamagaye Vincent Nsengiyumva uyobora Umurenge wa Kicukiro avuga ko hari abaturage bamuregeye  Kamanzi ko bubaka inzu yabahaye uruhushya bakamuha amafaranga, ntibandikirane hanyuma baza kubasenyera akabigarama.

Nsengiyumva yatubwiye ati: “ Mu mezi hafi atandatu maze nyobora uyu murenge maze kubona abantu bane bandegera Assiel Kamanzi ko yabahuguje amafaranga yabo bakubaka nyuma bagasenyerwa. Iyo tugiye kuyasenya ahita avuga ko nta nyandiko bagiranye.”

Yatubwiye ko case aheruka vuba aha ari iya Pierre Claver twavuze haruguru.

Avuga ko bayinjiyemo[abayobozi] basanga harimo ukuri.

Ngo Kamanzi yari afatanyije n’abandi bantu mu guhuguza Pierre Claver amafaranga ye, ariko abo bantu barabyemeye bemera no kuyasubiza ariko we[Kamanzi] arabyanga, avuga ko niba yemeza ko yamuhuguje yazabigeza mu rukiko bikaburanwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro Vincent Nsengiyumva avuga ko ibya Assiel Kamanzi babikozemo raporo bayiha ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro.

Agaya imyitwarire nkiriya  akavuga ko igayisha ubuyobozi kandi igaca intege abaturage mu kizere baba basanzwe babufite.

Amakuru  twakuye muri bamwe mu bakoranye na Assiel Kamanzi  ubwo yari ashinzwe ubutaka mu Murenge wa Niboye avuga ko yigeze gufungwa azira ‘kwaka  akantu’ aza gufungurwa ariko ubuyobozi bumuhagarika mu kazi mu gihe cy’amezi atatu.

Yashinzwe ubutaka mu Murenge wa Niboye ubwo wayoborwaga na Bwana Jean Marie Vianney Havugarurema waje kwegura muri 2019 nyuma yo kugaragara mu mashusho ahohotera umunyamakuru.

Bwana Assiel Kamanzi yamaze imyaka igera kuri itatu ashinzwe ubutaka muri Niboye, aza kuhimurwa ajyanwa mu Murenge wa Gikondo ariko ntiyahatinda ahava ajya mu Murenge wa Kicukiro, Gikondo isigara iyoborwa na Mapambano.

Kubera ko Assiel Kamanzi afunzwe ntitwashoboye kumuvugisha ngo agire icyo avuga ku bimuvugwaho.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha Dr Murangira B. Thierry ntaragira icyo atubwira ku ifatwa rya Assiel Kamanzi ariko amakuru dufite ni uko amaze hafi ibyumweru bitatu yarafashwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha rukorera ku Murenge wa Kicukiro.

Share This Article
1 Comment
  • Abakozi nkaba batukisha Leta bagatanga service nabi bagamije indonke nibo batuma abaturage bahora bijujuta bavuga ko barenganywa nabashinzwe kubafasha bene aba ntibakwiye gusubizwa mukazi ka Leta bamwe go karushya isaba gusa ibi birababaje umuntu agakora nabi mu murenge umwe bakamuhemba kumwimurira ahandi ibi ntibikwiye bagiye bafatira urugero rwiza kuri H.E Paul Kagame urukundo adukunda nukuntu yanga urunuka abantu bahohotera abaturage

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version