Mu Mizi Y’Urubanza Aregwamo Kabuga Ntiyagaragaye Mu Rukiko

Umushinjacyaha mukuru mu bashinja Felisiyani Kabuga witwa Serge Brammertz yavuze ko kera kabaye abagizweho ingaruka n’ibyaha Kabuga yakoreye Abatutsi bagiye guhabwa ubutabera nyuma y’imyaka 28 Jenoside ihagaritswe.

Icyakora uyu musaza  ntiyigeze agaragara mu rukiko.

Kuri uyu wa Kane taliki 29, Nzeri, 2022 nibwo  Urwego Mpuzamahanga rwashyiriweho gukora imirimo yahoze ikorwa n’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwatangiye kuburanisha mu mizi Kabuga  ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubushinjacyaha bumushinja ibyaha bya Jenoside, gushishikariza no gukangurira rubanda gukora Jenoside, umugambi wo gukora Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byo gutsemba, ubwicanyi no gutoteza, byose byakozwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Ku ikubitiro ubushinjacyaha bwatangiye bugaragaza ingingo z’ingenzi z’ibyo rurega Kabuga.

Nyuma yo kuvuga ko nta mpaka zishobora kubaho ko mu 1994 habaye ubukangurambaga bw’ubwicanyi bugamije kurimbura Abatutsi mu Rwanda,  abashinja Kabuga bagaragaje ko Kabuga yagize  uruhare rukomeye muri ibyo byaha.

Ngo urwo ruhare yarugize mu buryo bubiri:

Bumwe ni ugushyiraho no gukoresha Radio Television Libre des Mille Collines (RTLM), n’aho ubwa kabiri bukaba guha amafaranga, intwaro no gutera inkunga Interahamwe.

Ubushinjacyaha bwavuze ko radio yiswe RTLM yari imashini y’icengezamatwara  yashishikarizaga ikanabiba urwango rwarangiriye mu ihohoterwa ryakorewe Abatutsi ryaje no kuvamo ubwicanyi UN yaje kwemera ko ari Jenoside.

Urubyiruko rwari rugize abitwaga Interahamwe rwumvaga ubutumwa bwa RTLM rukarushaho kumva ikigamijwe, butuma zitwaza intwaro ziteguye gushyira ubwo butumwa mu bikorwa.

Ubushinjacyaha buvuga ko mbere ya Jenoside, Kabuga yari umwe mu bantu bari bakize kandi bakomeye mu Rwanda.

Bwavuze kandi ko yari n’inshuti ya hafi ya Perezida Juvenal Habyarimana.

Ibi ngo bivuze ko yari n’inshuti y’abo mu muryango wa Perezida Habyarimana n’umugore we Agathe Kanziga bari abantu bakomeye mu gihugu cy’icyo gihe.

N’ubwo ngo yari afite amateka yoroheje cyane kandi akaba atarize amashuri ahambaye, Kabuga yakoze ubucuruzi ku rwego ruhambaye biramuhira.

Ubwo bukungu nibwo yakoresheje yubaka umubano n’abayobozi ba politiki, ingabo n’abandi bacuruzi hirya no hino mu Rwanda.

Hejuru y’ibi hiyongeraho ko yakoresheje ubutunzi bwe no kuba yaravugaga rikijyana kugira ngo ashyigikire ingengabitekerezo ya ‘Hutu pawa’ n’amagambo yagishaga rubanda kwanga Abatutsi.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Kabuga yatanze amafaranga n’ibikoresho bikenewe,

Usibye ibyo kandi ubushinjacyaha buvuga ko Kabuga yateye inkunga itaziguye umutwe w’ Interahamwe, waje kuba umwe mu yagize uruhare runini muri Jenoside.

Buvuga ko yazihaye inkunga, agura kandi akwirakwiza intwaro, ategura imyitozo hanyuma ku giti cye awushishikariza ubwicanyi.

Mu itangazo Ibiro by’Ubushinjacyaha bwasohoye Umushinjacyaha Mukuru w’uru rwego, Serge Brammertz, yagize ati: “Uyu munsi, abahohotewe n’ibyaha bya Kabuga, n’abaturage bose bo mu Rwanda, bagomba kujya  ku isonga mu bitekerezo byacu. Bategereje imyaka makumyabiri n’umunani kugira ngo habeho ubutabera. Ibiro byanjye byiyemeje kubaza Kabuga mu izina ryabo.”

Iryo tangazo  rigira riti: “Kabuga yari mu bantu bashakishwaga cyane ku isi mu gihe kirenga imyaka makumyabiri. Ibikorwa by’ ibiro byanjye byo kumushakisha no kumuta muri yombi muri Gicurasi 2020 byari intambwe ya mbere. Mu mezi make ari imbere, tuzashyira ahagaragara ibimenyetso by’ibyaha bye, imbere y’urukiko na rubanda muri rusange.”

Avuga ko uru rubanza ruzaba umwanya wo kongera kwibutsa isi akaga gakomeye k’ingengabitekerezo ya Jenoside no gukwizakwiza urwango.

Avuga ko Kabuga yagize uruhare runini mu guteza urwango ku Batutsi, gutesha agaciro inzirakarengane no gutuma habaho Jenoside.

Umwe mu bafungiye Jenoside yakorewe Abatutsi wahoze akorera iyi radio witwa Bemeriki Valérie yigeze kubwira itangazamakuru ko we na bagenzi be bategetswe n’abasirikare bari bavuye mu nama yabereye muri Camp Kigali ko bagomba kujya batambutsa amatangazo aranga aho Abatutsi bihishe kugira ngo bicwe.

Inama yabereye muri Camp Kigali yari iyobowe na Col Theoneste Bagosora, Lt Col Renzaho Tharcisse wayobora Umujyi wa Kigali n’abari bayoboye Interahamwe muri Kigali no ku rwego rw’igihugu.

Felisiyani Kabuga yari no mu itsinda ry’abakire bo mu gihe cye bakusanyije amafaranga yo kugura imihoro yaje gukwizwa henshi mu Rwanda kugira ngo izakoreshwe mu gutsemba Abatutsi.

Bemeriki yigeze kugira ati: “ Icyo gihe baraje batubwira ko inama yabereye muri Camp Kigali yemeje ko Abatutsi bose bagomba kwicwa…”

Urubanza rwa Kabuga kandi rurashishikaje kubera ko ari no mu bantu bihishe ubutabera igihe kirekire kubera amafaranga yari afite yahaga abanyabushobozi bakamuhishira.

Yabaye igihe kirekire muri Kenya, aba muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, aba mu Bubiligi no mu Buholandi ariko aza gufatirwa mu Bufaransa aho yabaga mu nzu nziza iri mu nkengero z’Umurwa mukuru, Paris.

Muri Kamena, 2021 Kabuga n’abamwunganira basabye ko yafungurwa by’agateganyo kubera impamvu z’ubuzima bwe butameze neza.

Urwego rwasigariyeho inkiko mpuzamahanga mpanabyaha rukorera i La Haye mu Buholandi rwarabyanze.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version