Kicukiro: Ibitaro Bishya CHUK Bizakira Abarwayi 2,000 Ku Munsi

Ku buso bwa Hegitari 8.2 mu Murenge wa Masaka hari kubakwa ibitaro bishya bya Kaminuza bya Kigali byari bisanzwe biri mu Karere ka Nyarugenge.

Gusiza ikibanza byatangiye muri Mutarama, 2023 ari ubu imirimo igeze kure.

Igishushanyo mbonera cy’ibi bitaro kivuga ko bizaba bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 2,000 ku minsi bityo bikazaba ari byo byakira benshi kurusha ibindi mu Rwanda.

Ibi bitaro bizaba bifite ibitanda 837 mu gihe ibitaro bya CHUK byari bisanzwe bikorera i Nyarugenge  byari bifite ibitanda 400 gusa.

- Kwmamaza -

Imirimo yo kubaka ibi bitaro izarangira mu mwaka wa 2025.

Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali bishya biri kubakwa i Masaka mu Karere ka Kicukiro bizaba bifite inzu nini 10 zitangirwamo serivisi zitandukanye zikenerwa n’Abanyarwanda ndetse n’abaturanyi barwo.

Abakozi barashishikaye
Bizaba ari byo bitaro byakira abantu benshi mu Rwanda
Byubatswe kuri hegitari 8.2

Amafoto@The New Times 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version