Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kicukiro: Yari Yarashinze Iwe Uruganda Rwa Kanyanga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kicukiro: Yari Yarashinze Iwe Uruganda Rwa Kanyanga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 January 2023 9:58 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umugabo witwa Jean Claude Twagirimana yaguwe gitumo iwe ari gukora kanyanga. Yafashwe kuri iki Cyumweru taliki 29, Mutarama, 2023 ubwo Polisi yamusanga iwe mu Mu Mudugudu wa Ruyaga, Akagari ka Gako Mu Murenge wa Masaka.

Yafashwe ku manywa y’ihangu saa sita n’igice, bamusangana litiro 30 za kanyanga yenze ndetse n’ibikoresho byo mu ruganda rwe birimo ingunguru, amajerekani, imibirikira n’ibindi.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police ( CIP)Syvestre Twajamahoro avuga ko gufata uriya mugabo byakozwe k’ubufatanye bwa Polisi, DASSO ndetse n’abakora irondo ry’umwuga.

Twagirimana yashyikirijwe ubugenzacyaha ngo bukore akazi kabwo.

Ni umugabo wubatse kandi amakuru avuga ko atari ubwa mbere afatirwa muri buriya bukorikori bwa nzikoraho.

Hari umugabo w’inararibonye wabwiye Taarifa ko umuntu wakoze kanyanga adapfa kureka kuyikora kubera ko igira amafaranga.

Iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 ryo kuwa 04/03/2019 riteganya urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge rishyira Kanyanga n’ibindi binyobwa byose bicuruzwa bidafite icyangombwa cy’ubuziranenge mu Rwanda mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge byoroheje mu gihe urumogi rufatwa nk’ikiyobyabwenge gihambaye.

Ingingo ya  263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje n’igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 ku biyobyabwenge bihambaye.

TAGGED:kanyangaKicukiroTwajamahoroUruganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nirere Na Etienne Begukanye “Heroes Cycling Cup 2023”
Next Article Si Shyashya Hagati Ya Mico The Best N’Inzu Imufasha Mu Muziki
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Abanywera Urumogi Muri Gereza Baburiwe

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rubavu: Minisitiri W’Intebe Yasuye Inganda Zikora Ku Kiyaga Cya Kivu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Musanze: Polisi Yafunze Ahengerwaga Inzoga Yitwa Karigazoke

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?