Kicukiro: Yari Yarashinze Iwe Uruganda Rwa Kanyanga

Umugabo witwa Jean Claude Twagirimana yaguwe gitumo iwe ari gukora kanyanga. Yafashwe kuri iki Cyumweru taliki 29, Mutarama, 2023 ubwo Polisi yamusanga iwe mu Mu Mudugudu wa Ruyaga, Akagari ka Gako Mu Murenge wa Masaka.

Yafashwe ku manywa y’ihangu saa sita n’igice, bamusangana litiro 30 za kanyanga yenze ndetse n’ibikoresho byo mu ruganda rwe birimo ingunguru, amajerekani, imibirikira n’ibindi.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police ( CIP)Syvestre Twajamahoro avuga ko gufata uriya mugabo byakozwe k’ubufatanye bwa Polisi, DASSO ndetse n’abakora irondo ry’umwuga.

Twagirimana yashyikirijwe ubugenzacyaha ngo bukore akazi kabwo.

- Advertisement -

Ni umugabo wubatse kandi amakuru avuga ko atari ubwa mbere afatirwa muri buriya bukorikori bwa nzikoraho.

Hari umugabo w’inararibonye wabwiye Taarifa ko umuntu wakoze kanyanga adapfa kureka kuyikora kubera ko igira amafaranga.

Iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 ryo kuwa 04/03/2019 riteganya urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge rishyira Kanyanga n’ibindi binyobwa byose bicuruzwa bidafite icyangombwa cy’ubuziranenge mu Rwanda mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge byoroheje mu gihe urumogi rufatwa nk’ikiyobyabwenge gihambaye.

Ingingo ya  263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje n’igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 ku biyobyabwenge bihambaye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version