Kigali: Abaraburakazi Bo Hirya No Hino Ku Isi Bagiye Guhiganwa Mu Mpano

Mu Mujyi wa Kigali guhera kuri uyu wa Gatanu taliki 16, Gashyantare, 2024 haratangira iserukiramuco Nyafurika bise  “Miss Black Festival” rihuza Abiraburakazi  bo hirya no hino ku isi ngo bahigane ku mpano.

Izo mpano zikubiyemo kubyina, kumurika imideli, kwerekana umuco, guhanga imishinga n’ibindi.

Abiraburakazi bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi nibo bari buhiganwe;  uzahiga abandi akazahembwa miliyoni Frw 15.

Ibisonga bye bizahabwa miliyoni Frw 5 buri umwe.

- Advertisement -

Iri serukiramuco ryateguwe  n’Abanyarwanda bagize itsinda Imanzi Agency Ltd.

Abazaryitabira bazahatana mu byiciro bitatu, bibiri bya mbere bizaba hifashishijwe ikoranabuhanga bitewe n’uko abazabyitabira bazaturuka mu bihugu bitandukanye, mu gihe irushanwa nyirizina ryo rizabera mu Rwanda.

Byemejwe ko Abiraburakazi( Abanyatwandakazi n’abandi babishaka) batangira kwiyandikisha kuri uyu wa 16, Gashyantare, 2024 kugeza ku wa 16, Werurwe 2024.

Iri serukiramuco ryateguwe kandi ku bufatanye na Minisiteri y’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi.

Umuyobozi wa Imanzi Agency Ltd witwa Moses Byiringiro yabwiye Taarifa ko nyuma y’uko abakobwa bose babishaka bazaba barangije kwiyandikisha, bazahatana icumi(10) muri bo bazarusha abandi bakazaza mu Rwanda guhatana na bagenzi babo.

Ati: “ Guhiganwa nyirizina bizatangira taliki 23, Werurwe, 2024, abazahatana bakazabikorera mu Mujyi wa Kigali.”

Moses Byiringiro uyobora Imanzi Agency Ltd mu kiganiro n’abanyamakuru

Byiringiro avuga ko abashaka guhatana bagomba kuba bafite imyaka iri hagati ya 18 na 35 y’amavuko kuko ari yo iranga urubyiruko.

Bagomba kuba barize byibura amashuri yisumbuye.

Aho baba batuye hose ku isi bagomba kuzuza izo ngingo.

Abanyamakuru baje kumva iby’iri serukiramuco ‘ridasanzwe’
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version