Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge mu mujyi wa Kigali ryafashe abantu batatu bafite udupfunyika 1,253 tw’urumogi bafatirwa mu bice bitandukanye by’uyu Mujyi.
Tariki 23, Nzeri, 2025 mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jabana mu Kagari ka Bweramvura mu Mudugudu wa Agakenke, hafatiwe uwitwa Kwizera w’imyaka 20 afite udupfunyika 402 tw’urumogi.
Yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, bikavugwa ko arukura mu Karere ka Rulindo akaruzanira abakiliya mu Murenge wa Jabana.
Polisi yabwiye Taarifa Rwanda akimara gufawa yemeye ko asanzwe acuruza urumogi.
Tariki 24 mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Rwezamenyo mu Kagari ka Rwezamenyo ahazwi nko kuri ‘tapis rouge’ hafatiwe Hakizimana w’imyaka 28 uvugwaho gushakira abakiliya b’urumogi umukobwa witwa Ngirimbabazi Shallon ufite aho arubika mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Niboye, Akagari ka Gatare.

Abapolisi bageze iwe bamusangana urumogi udupfunyika 851.
Uwo mukobwa akimara gufatwa yatangaje ko urumogi acuruza aruhabwa n’umuvandimwe we (uri gushakishwa n’inzego z’umutekano) ukorera mu Karere ka Gicumbi uwo nawe akaruha Hakizimana akajya kurucuruza i Nyamirambo.
Bose uko ari batatu ndetse n’urumogi bafatanwe bashyikirijwe RIB ngo bakurikiranweho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge.
Polisi y’igihugu ishimira abaturage batangira amakuru ku gihe aba bantu bagafatwa uru rumogi rutarakwirakwira mu baturage.

Yibutsa abantu gutanga amakuru ku bantu bazi ko bacuruza ibiyobyabwenge bagafatwa.
Polisi iraburira abantu bose bacuruza ibiyobyabwenge kubireka kuko inzego z’umutekano zifatanije n’abaturage zarabahagurukiye.
Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya Frw 20.000.000 ariko itarenze Frw 30.000.000