Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kigali: Abarimo Umukobwa Bakurikiranyweho Gucuruza Urumogi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Kigali: Abarimo Umukobwa Bakurikiranyweho Gucuruza Urumogi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 September 2025 1:53 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge mu mujyi wa Kigali ryafashe abantu batatu bafite udupfunyika 1,253 tw’urumogi bafatirwa mu bice bitandukanye by’uyu Mujyi.

Tariki 23, Nzeri, 2025 mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jabana mu Kagari ka Bweramvura mu Mudugudu wa Agakenke, hafatiwe uwitwa Kwizera w’imyaka 20 afite udupfunyika 402 tw’urumogi.

Yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, bikavugwa ko arukura mu Karere ka Rulindo akaruzanira abakiliya mu Murenge wa Jabana.

Polisi yabwiye Taarifa Rwanda akimara gufawa yemeye ko asanzwe acuruza urumogi.

Tariki 24 mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Rwezamenyo mu Kagari ka Rwezamenyo ahazwi nko kuri ‘tapis rouge’ hafatiwe Hakizimana w’imyaka 28 uvugwaho gushakira abakiliya b’urumogi umukobwa witwa Ngirimbabazi Shallon ufite aho arubika mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Niboye, Akagari ka Gatare.

Polisi ivuga ko izakomeza gufata abacuruza ibiyobyabwenge.

Abapolisi bageze iwe bamusangana urumogi udupfunyika 851.

Uwo mukobwa akimara gufatwa yatangaje ko urumogi acuruza aruhabwa n’umuvandimwe we (uri gushakishwa n’inzego z’umutekano) ukorera mu Karere ka Gicumbi uwo nawe akaruha Hakizimana akajya kurucuruza i Nyamirambo.

Bose uko ari batatu ndetse n’urumogi bafatanwe bashyikirijwe RIB ngo bakurikiranweho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge.

Polisi y’igihugu ishimira abaturage batangira amakuru ku gihe aba bantu bagafatwa uru rumogi rutarakwirakwira mu baturage.

Aruvana za Rulindo akaruzanira ab’i Nyamirambo

Yibutsa abantu gutanga amakuru ku bantu bazi ko bacuruza ibiyobyabwenge bagafatwa.

Polisi iraburira abantu bose bacuruza ibiyobyabwenge kubireka kuko inzego z’umutekano zifatanije n’abaturage zarabahagurukiye.

Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya Frw 20.000.000 ariko itarenze Frw 30.000.000

TAGGED:AbapolisifeaturedGasaboKigaliNyarugengePolisiUmujyiUrumogi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabo Z’u Rwanda Zavuze Ku Musirikare Wazo Wafatiwe Mu Burundi
Next Article Rusizi: Inzu Y’Ubucuruzi Yakongotse Nta Bwishingizi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Nduhungirehe Ashimangira Ko FDLR Ikiri Ikibazo K’u Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Kapiteni Wa Kiyovu Sports Yahaniwe Imyitwarire Mibi

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

You Might Also Like

Ubukungu

Mu Mezi Icyenda BK Yungutse Miliyari Frw 83.5

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Imbuto N’Imboga Biri Mu Bikomeje Kwinjiriza u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?