Ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bita Autism basaba Leta gushyiraho uburyo bwihariye bwo kwita ku bana bafite uburwayi bita Autism.
Autism ni uburwayi butuma umwana muto agira imyitwarire idasanzwe umugeranyije na bagenzi be bangana.
Uzasanga uwo mwana adakunda gukina na bagenzi be bangana, kandi hakaba n’abatinda kuvuga.
Icyakora abana nk’abo bagira ubundi bushobozi bwo kwibuka cyangwa gukora ibintu runaka badasanzwe bigirwa n’abandi.
Rosine Kamagaju washinze ikigo kita kuri abo bana avuga ko abana nk’abo bakwiye guhabwa amasomo afatika agendanye n’ubushobozi bwabo.
Yabivugiye mu muhango wo guha abana impamyabumenyi y’amashuri bari barangije ku kiciro cy’amashuri abanza.
Abana 11 nibo barangije ayo masomo yabo ariko umwe niwe uzajya mu mashuri yisumbuye.
Kamagaju avuga ko kwigisha abo bana bisaba urukundo n’ubushobozi bw’amafaranga.
Ati: ” Uyu munsi turishimye kuko abana bacu barangije amasomo yabo kandi kubigisha bisaba imbaraga zitandukanye harimo n’amafaranga”.
Asaba Leta kubaba hafi abana nk’abo bagahabwa uburyo bwo kwiga bugendanye n’imibereho yabo.
Ibi abihuriraho na Cyril Ndegeya umwe mu babyeyi bafite umwana ufite autism.
Ndegeya avuga ko umwana w’umukobwa afite icyo kibazo.
Ariko yemeza ko umwana we ashobora kwiga kandi neza.
Kubera ko kwita kuri abo bana bisaba ubundi bushobozi, umwe mu bahanga mu mitekerereze ya muntu witwa Albert avuga ko abana nk’abo bagira ubushobozi bwo kwibuka butangaje.
Avuga ko ubusanzwe abana nk’abo bagira ubushobozi ku kintu runaka kihariye.
Yemeza ko abana nk’abo baba bafite ubundi bushobozi butuma baba abantu bateye ukwabo.
Kuba bateye uko ngo si ubumuga cyangwa uburwayi ahubwo ni imiterere yihariye imutandukanya n’abandi.
Albert asaba ababyeyi babonye umwana wabo afite ukundi yitwara kudasanzwe kujya begera abahanga bakabibabwira bakabagira inama.
Avuga ko abana nk’abo baba bakwiye kwitabwaho binyuze mu kumenya ibyo buri mwana ashoboye.
Autism Rwanda ni umuryango utari uwa Leta yitwa ku bana bafite imyitwarire idasanzwe bamwe bita Autism.
Kamagaju Rosine uyobora uyu muryango avuga ko azakomeza kwita kuri abo bana kuko iyo bitaweho bagera ku bitangaje.
Umwe mu bantu uvugwaho kugira Autism uzwi ku isi ni umuherwe w’Umunyamerika witwa Elon Musk.
Albert Einstein nawe yari afite ibyo bibazo ariko ntibyamubujije kuba umuhanga mu bugenge uri mu bakomeye isi yagize.