Kigali: COMESA Iri Kwiga Uko Ibiciro Mu Guhamagarana Byahuzwa

Mu Mujyi wa Kigali hari kubera inama y’iminsi itatu y’ibihugu binyamuryango bya COMESA kugira ngo abayitabiriye bigire hamwe uko hahuzwa ibiciro byo guhamagarana kw’ababituye.

Ni ikintu abayobozi bayitabiriye bavuga ko nicyemezwa n’ibihugu binyamuryango, kizafasha abaturage ba COMESA guhamagarana badahenzwe kandi birusheho kuzamura ubucuruzi.

Umwe mu bayobozi bahagarariye COMESA avuga ko abitabiriye iyo nama y’iminsi itatu ari abantu bo muri za Minisiteri z’ikoranabuhanga cyangwa ubucuruzi.

Uwo ni Leonard Chitundu uvuga ko ubusanzwe iyo itumanaho rihenze, bigira ingaruka ku buhahirane.

Ati: “ Icyuho cyari gihari ni uko byari bihenze. Niyo mpamvu dushaka ko igiciro kigabanuka, ntibikomeze guhera abantu bava mu gihugu kimwe bajya mu kindi.”

Leonard Chitundu

Ngo byari bihenze kuko guhamagara umuntu uri mu bihugu bya COMESA kandi nawe uri uwo muri icyo gihugu byatwaraga byibura idolari rimwe($) rimwe  ku muntu no kuri buri munota amaze ahamagara.

Golden Karema wari uhagarariye Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo akaba n’umushyitsi mukuru muri iyi nama avuga ko iriya nama iri bumare iminsi itatu ikazigira hamwe ibikubiye mu masezerano azagenga iryo hamagarana rihendutse.

Avuga ko nyuma yo kwemeza ibiyakubiyemo, inyandiko izemeranywaho na buri gihugu hanyuma kiyisinyeho bityo amasazerano atangire gukurikizwa.

Karema avuga ko hatazarebwa ku byo guhamagarana gusa ahubwo hazanarebwa uko kohererezanya ubutumwa bugufi( SMS) ndetse na murandasi byakorwa bidahenze abaturage.

Ati: “ Ibi bizatuma buri gihugu kinyamuryango cyumva ko kiri mu rugo, abantu bakore bumva badahenzwe.”

Karema Golden wo muri MYICT

Intego ni uko umuntu atazajya ahendwa n’uko agiye mu kindi gihugu cyangwa ahamagaye inshuti ye ikibamo cyangwa umucuruzi bafitanye imikoranire.

Ku byerekeye icyo u Rwanda ruzabyungukiramo, Golden Karema avuga ko abacuruzi bazakorana neza na bagenzi babo bacuruzanya muri COMESA nk’uko bimeze mu bo bacuruzanya nabo mu Muryango w’Afurika y’Uburasirazuba.

Atanga urugero rw’akamaro nk’ako byagiriye u Rwanda, Karema avuga ko ubwo ibiciro byashyirwaga ku rwego rumwe muri EAC, byatumye umubare w’abahamagarana muri aka karere wikuba inshuro icyenda.

Yungamo ko iyo mikorere yatumye ibigo bicuruza izo serivisi( telecommunication operators) byungukira muri iyo nyoroshyo kandi n’abaturage biba uko.

Mu buryo nk’ubwo rero, ngo n’u Rwanda ruzungukira muri iki gikorwa mu muryango w’ubucuruzi wa COMESA.

COMESA( Common Market for Eastern and Southern Africa) yashinzwe taliki 08, Ukuboza, 1994.

U Rwanda rwayigiyemo mu mwaka wa 2004, ikaba igizwe n’ibihugu 20.

Ibihugu bya COMESA biri ku buso bwa kilometero kare 12,873,957, bigaturwa n’abaturage 406,102,471.

COMESA ihuriwemo n’ibihugu 20
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version