Amavubi Azahurira N’Intamba Ku Rugamba Z’Uburundi Mu Mukino Uzabera Muri Madagascar

Mu minsi iri imbere ikipe y’igihugu Amavubi irateganya kuzahurira muri Madagasacar n’iy’Uburundi yitwa Intamba Ku Rugamba.

Bizaba ari mu mukino wa gicuti ariko uzitabirwa na Botswana.

Byitezwe ko uyu mukino uzatuma abatoza barushaho kumenya imikinire y’abakinnyi babo muri iki gihe bityo bashobore kubategurira imikino izakurikiraho.

Imwe muri iyo mikino ni izakinwa mu gikombe cy’Afurika 2025 izabera muri Maroc, ikazitabirwa n’amakipe 44 arimo n’Amavubi y’u Rwanda.

- Advertisement -

Amakipe azaca mu ijonjora ry’ibanze arimo Sudani y’Epfo, Somalia, e-Swatini, São Tomé, Chad, Ibirwa Bya Maurices, Liberia na Djibouti.

Biteganyijwe ko aya makipe azakina hakaboneka ane azahita zijya mu matsinda.

Imikino ibanza y’ijonjora ry’ibanze iteganyijwe gukinwa taliki ya 20 Werurwe, 2024, iyo kwishyura ikazakinwa taliki ya 26, Werurwe, 2024.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version