Urubanza Rwa Dubai Rugiye Gusubirwamo

 

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwanzuye ko iburanisha ry’urubanza Ubushinjacyaha burengamo Nsabimana Jean uzwi nka Dubai, Rwamurangwa Stephen, Mberabahizi Raymond Chrétien, Nyirabihogo Jeanne d’Arc na Nkulikiyimfura Theopiste ryongera kuburanishwa bushya.

Impamvu ni uko ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari imitungo y’abaregwa yafatiriwe igomba kubanza gufatwaho icyemezo.

Urukiko rwagaragaje ko rusanga ubwo busabe ari ngombwa kugira ngo ba nyiri iyo mitungo yafatiriwe bagire icyo babivugaho.

Iburanisha ryahise rishyirwa ku wa 23 Gashyantare 2024 saa Tatu za mu gitondo.

Abaregwa bose bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’umudugudu w’Urukumbuzi wubatswe na Dubai guhera mu 2015.

Uyu Mudugudu uherereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere Ka Gasabo, bamwe mu baguze inzu zubatswemo bagiye bagaragaza ko uwazibagurishije yazisondetse, ibintu byatumye Nsabimana Jean atabwa muri yombi.

Ubushinjacyaha bwaregeye Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, rusaba ko abaregwa bahamwa n’ibyaha bakurikiranyweho bitewe n’uruhare rwa buri wese mu ikorwa ry’icyaha.

Nsabimana akurikiranyweho ibyaha bibiri, birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha inyandiko mpimbano, bikaba bigize impurirane mbonezamugambi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version