Kigali: Kwiyakira Mu Bukwe Byahagaritswe, Imodoka Rusange Zizajya Zitwara Abikingije COVID-19 Gusa

Guverinoma y’u Rwanda yavuguruye amabwiriza ajyanye no gukumira ubwiyongere bw’icyorezo cya COVID-19, aho mu Mujyi wa Kigali ibirori byose no kwiyakira bijyanye n’iminsi mikuru bibujijwe.

Ni amabwiriza mashya yatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, avugurura ayatangajwe ku wa Gatanu tariki ya 17 Ukuboza 2021 “hashingiwe ku isesengura ry’Inzego z’Ubuzima”.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente rigira riti “Guverinoma yavuguruye ayo mabwiriza hagamijwe kurushaho gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo, cyane cyane muri iki gihe cy’iminsi mikuru yo mu mpera z’umwaka.”

Ingamba zigomba gukurikizwa mu gihe cy’ibyumweru 3 uhereye kuri uyu wa Mbere, zirimo ko ingendo zibujijwe guhera saa yine z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo.

- Advertisement -

Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa tatu z’ijoro mu Gihugu hose.

Umujyi wa Kigali

Umujyi wa Kigali washyiriweho umwihariko, aho “Imihango y’ubukwe: Kwiyakira bijyanye n’ubukwe birabujijwe.”

Imihango y’ubukwe harimo gusaba, ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi bwa Leta n’irikorewe mu nsengero ntibigomba kwitabirwa n’abantu barenze 40.

Imihango y’ubukwe ibereye mu rugo ntigomba kwitabirwa n’abantu barenze 20. Abateguye iyo mihango bagomba kubimenyesha Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze iminsi 7 mbere y’uko iba.

Abitabiriye ibyo bikorwa bagomba kwerekana ko bikingije mu buryo bwuzuye kandi bipimishije COVID- 19 mu masaha 24 mbere y’uko biba.

Aho bishoboka, amakoraniro yose agomba kubera hanze cyangwa ahantu hagera umwuka uhagije.

Uretse ibijyanye n’ubukwe, “Ibirori no kwiyakira bijyanye n’iminsi mikuru byose birabujijwe.”

Aya mabwiriza yanageze ku ngendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, aho zizakomeza, ariko bisi zizajya zitwara abantu bicaye gusa bangana na 100% by’umubare w’abantu zagenewe gutwara.

Amabwiriza akomeza ati “Amadirishya agomba kuba afunguye kugira ngo imodoka zinjiremo umwuka uhagije. Ibi bizakurikizwa mu Gihugu hose. Abatwara imodoka rusange zitwara abagenzi bajya n’abava mu Mujyi wa Kigali barasabwa gutwara gusa abagenzi bikingije Covid-19.”

Utubari kandi tuzakomeza gufungura mu byiciro hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid- 19, ariko tukakira abatarenze 50% by’ubushobozi bw’aho twakirira abantu.

Utubari tugomba gufunga saa mbiri z’ijoro (mbere y’ibindi bikorwa kuko byo bizajya bifunga saa tatu), kandi abakiriya bagomba kuba barikingije Covid-19 mu buryo bwuzuye.

Mu nsengero, imihango yose igomba kwitabirwa n’abantu batarenze 30% by’ubushobozi bw’izo nsengero bwo kwakira abantu.

Abitabira amateraniro bagomba kuba barikingije Covid-19 mu buryo bwuzuye.

Ahandi mu Gihugu

Aya mabwiriza avuguruye ateganya ko abafite ibikorwa by’ubucuruzi mu Gihugu hose bagomba gukora ku buryo abakozi babo bose baba barikingije Covid-19 mu buryo bwuzuye.

Inama zikorwa imbonankubone zizakomeza, ariko umubare w’abazitabira ntugomba kurenga 50% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira.

Abitabiriye inama bose bagomba kuba barikingije byuzuye kandi bakagaragaza ko bipimishije Covid- 19 mu masaha 24 mbere y’uko inama iterana.

Amabwiriza avuga ko “Uretse mu Mujyi wa Kigali, imihango yose ibera mu nsengero igomba kwitabirwa n’abantu batarenze 50% by’ubushobozi bw’izo nsengero bwo kwakira abantu.”

Mu Mujyi wa Kigali ndetse n’Imijyi yunganira Umujyi wa Kigali, abitabira amateraniro bagomba kuba barikingije Covid-19 mu buryo bwuzuye.

Uretse mu Mujyi wa Kigali kandi, imihango y’ubukwe harimo gusaba, ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi bwa Leta n’irikorewe mu nsengero no kwiyakira bijyanye n’ubukwe, ndetse n’andi makoraniro ntibigomba kwitabirwa n’abantu barenze 75.

Ibirori bibera mu ngo ntibigomba kwitabirwa n’abantu barenze 20.

Abateguye ibyo birori bagomba kubimenyesha Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze iminsi 7 mbere y’uko biba.

Abitabiriye ibyo bikorwa bagomba kwerekana ko bakingiwe mu buryo bwuzuye kandi bipimishije Covid- 19 mu masaha 24 mbere y’uko biba.

Aho bishoboka, amakoraniro yose agomba kubera hanze cyangwa ahantu hagera umwuka uhagije.

Ibitaramo by’umuziki, kubyina na konseri n’ibindi bitaramo by’imyidagaduro bibereye ahandi hose bibaye bihagaritswe.

Ibikorwa bya siporo y’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza.

Itangazo rya Minisitiri w’Intebe rikomeza riti “Abanyarwanda n’Abaturarwanda bose barashishikarizwa kwikingiza byuzuye, kwipimisha kenshi, kandi barakangurirwa gukorera mu rugo bifashishije ikoranabuhanga igihe cyose bishoboka no kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.”

Guverinoma y’u Rwanda ikomeje korohereza abantu kwipimisha COVID-19 kugira ngo bamenye uko bahagaze, aho yagabanyie igiciro cy’igipimo cya PCR kigera ku 30,000 Frw kivuye ku 47,200 Frw.

Leta izajya yishyura amafaranga aburaho.

Ni nyuma yo kugabanya ikiguzi cy’igipimo gitanga igisubizo cyihuse (Rapid Test), cyavuye ku 10,000 Frw kikagera ku 5000 Frw.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version