Urubyiruko Rw’u Rwanda Rurasabwa Kugira Imihigo Nk’Iy’Inkotanyi

Ni ubutumwa urubyiruko rugize Intore ziswe Inkomezamihigo rwaraye ruhawe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Uburere mboneragihugu Madamu Clarisse Munezero ubwo yazinjizaga mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba aho rugiye gutorezwa byisumbuye ho.

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Uburere mboneragihugu yabwiye abasore n’inkumi bazitabira ariya mahugurwa ko ari ngombwa gukomeza imihigo ya bakuru babo b’Inkotanyi.

Ku rubuga rwa Twitter rw’iyi Minisiteri handitseho ko ubuyobozi bw’iyi Minisiteri nshya kurusha izindi mu Rwanda bwasabye abahawe izina ry’Inkomezamihigo kuzarangwa n’indagagaciro na kirazira bya Kinyarwanda.

Babwiwe ko nibazikurikiza  bizabageza ku kwigira no kwihesha agaciro nk’urubyiruko rutezweho kubaka u Rwanda rwifuzwa na buri wese.

- Advertisement -

Ikindi basabwe ni ukwihingamo ubumenyi bw’ikoranabuhanga, bakabikoresha biteza imbere ariko bakanabikoresha bereka Isi ko ibyo abantu bavuga ko byacitse mu Rwanda atari byo, ahubwo ko ibyo u Rwanda rugeraho ubwabyo byivugira.

Bibukijwe ko ari ngombwa kunyomoza abagoroka amateka y’u Rwanda.

Ese ubundi ayo mateka y’u Rwanda bayagoreka bate?

Amateka y’u Rwanda arihariye. Kuba yihariye akenshi biterwa n’uko Abanyarwanda ari  abantu basangiye byose, ni ukuvuga ubwenegihugu, ururimi n’umuco.

Ibi ni  ngombwa kubimenya kuko byatumye kandi bizakomeza gutuma u Rwanda ruba igihugu kihariye muri Afurika, gituwe n’abaturage bavuga ururimi rumwe, baturanye, bahoze basangiye Imana n’umwami mbere y’umwaduko w’Abazungu n’ibindi.

Ni abaturage bashyingiranywe, barabyarana, basangira byose.

Iby’uko runaka ari Umuhutu, Umututsi cyangwa Umutwa ntibyahoze ari amoko nk’uko Umuzungu w’Umukoloni yaje kubihindura ahubwo byari ibyiciro by’imibereho Umunyarwanda yabaga afite, yaba yifite akitwa Umututsi, yaba akishakisha akitwa Umuhutu kandi ibi byiciro byarahindukaga.

Si nko mu Buhinde aho bagira ibyitwa ‘castes’ ni ukuvuga ibyiciro runaka abamo akazarinda apfa atabivuyemo ngo ajye mu kindi kiciro.

Tugarutse ku mateka y’u Rwanda n’umwihariko wayo, nta kintu mu mateka yarwo cyahinduye uko rwahoze nka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994!

‘Bamwe’ mu Bahutu b’Intagondwa bahisemo kuyoboka ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi ndetse baza no kubica bagamije kubarimbura.

Ubu bwicanyi nibwo Umuryango w’Abibumbye wemeje ko bugomba kwitwa Jenoside.

Abashaka ko amateka y’u Rwanda ahindurwa, cyane cyane afite aho ahuriye na Jenoside, bavuga ko habayeho Jenoside ebyiri.

Iyi mvugo ituma Jenoside nyayo yemejwe n’Umuryango mpuzamahanga ko yakorewe Abatutsi itakaza umwimerere wayo, ndetse igatuma[imvugo] kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi hari bamwe batabiha agaciro.

Ku rundi ruhande ariko, mu bintu umunani byatangajwe n’Umunyamategeko w’Umuyahudi witwa Raphael Lemkin ko ari byo bishingirwaho hemezwa ko ubwicanyi runaka ari Jenoside, icyo kuyihakana no kuyipfobya yavuze ko kitajya kibura.

Ni cyo gikorwa nyuma y’ibindi hagamijwe kuzimangatanya igitekerezo cy’uko habayeho Jenoside.

Abategura Jenoside bategura n’iki gice cyo kuzayihakana.

Muri rusange, kugira ngo urubyiruko rw’u Rwanda runyomoze abahakana cyangwa bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ngombwa ko ruba ruzi uko yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa, abayihaniwe, aho inzibutso zayo ziba, rukazisura kandi rugakurikirana uko imanza z’abakekwa kuyigiramo uruhare zigenda n’ibyemezo by’inkiko zibaburanisha.

Minisitiri wa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu Dr Jean Damascène Bizimana  aherutse kubwira abagenzacyaha 259 bari bitabiriye Inama rusange ya kabiri y’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha ko ubumwe bw’Abanyarwanda bwahozeho kandi n’ubu buriho.

Minisitiri wa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu Dr Jean Damascène Bizimana

Yavuze ko n’ubwo Abanyarwanda bataburaga amakimbirane kuko asanzwe hagati y’abantu ngo ntabwo Abahutu cyangwa Abatutsi cyangwa Abatwa bahagurukaga ko barwanye abandi.

Bizimana yavuze ko Ababiligi bifashishije abacamanza ngo bacemo Abanyarwanda ibice.

Mbere y’ubukoloni ubucamanza bwahoze ho mu Banyarwanda kuko amakimbirane mbonezamubano yacyemurwaga n’Umukuru w’umuryango.

Niwe wacaga imanza zirebana n’ibibazo mboneza mubano akabikora afatanyije n’inyangamugayo zemejwe ko ari zo.

Iyo ibintu byarengaga Urwego rw’umuryango, byarazamukaga bigakemurwa bitewe n’urwego rwabaga rubishinzwe.

Iyo byageraga ku rwego rw’igihugu,  umwami niwe wari umucamanza mukuru kandi icyemezo cye cyari ntakuka.

Mu rwego rwo kwerekana ko muri iki gihe ubumwe buhari, Dr Bizimana yavuze ko FPR-Inkotanyi yatangiye umugambi w’ubumwe bw’Abanyarwanda igishingwa mu mwaka wa 1987.

Avuga ko kimwe mu byerekanye ko FPR Inkotanyi yashakaga ubumwe bw’Abanyarwanda ari uguhuza ingabo zari zatsinze urugamba rwo kubohora u Rwanda n’izari zatsinzwe.

Ikindi Dr  Bizimana wahoze ari Perezida wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside yavuze ko cyerekana ko Inkotanyi zashakaga kandi n’ubu zishaka ubumwe ari uko zakuyeho ikarita ndangamuntu.

Iyi rangamuntu yifashishijwe n’Interahamwe n’Impuzamugambi zica Abatutsi

Itegeko nshinga rigenga u Rwanda naryo ngo ni indi ngingo yerekana ko u Rwanda ari rumwe kuko ngo ibirikubiyemo byaturutse mu bitekerezo by’Abanyarwanda.

Share This Article
1 Comment
  • Ibyo uvuga nibyo jye nanditse agatabo gashingiye k’ ubushakashatsi n’ ingero nyazo mu Rwanda no mubindi bihugu ! Umbereye imfura wamfasha uko twakageza kuri benshi ! Urakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version