Kigali Pélé Stadium Yabuze Uyitaho

Amafoto aherutse gufatwa n’itangazamakuru agaragaza ko Stade ya Kigali yiswe Kigali Pélé Stadium yuzuye ivumbi. Abari bafite isoko ryo kuyitaho ryararangiye ntibabaha irindi ndetse ntihagira n’irindi piganwa ritangwa.

Umujyi wa Kigali ushimirwa ko urangwa n’isuku kandi mu ngeri zose.

Imihanda irakuburwa, abatuye Kigali bakarangwa n’isuku ariko igitangaje ni uko Stade mpuzamahanga yahoze yitwa Régional itumuka ivumbi kandi nta mwaka urashira Perezida Kagame n’ubuyobozi bukuru bwa FIFA bayitashye ubwo yahabwaga izina rya Kigali Pélé Stadium.

Hari muri Werurwe, 2023.

- Advertisement -

Umunyamakuru w’UMUSEKE uherutse kuyisura yasanze yuzuye ivumbi ndetse n’amashashi ya biswi( biscuits) atumuka.

Amashashi ya Biswi atumurwa n’umuyaga
Iyi stade yitiriwe igihangange Pele

Impamvu y’iri vumbi ryabuze urikubura ngo ni uko abakoraga isuku bagabanyijwe.

N’ubwo muri Kigali n’ahandi mu Rwanda hari ivumbi kubera impeshyi, ni ngombwa ko ahantu hagaragaza isura y’igihugu nka Kigali Pélé Stadium hahora hakeye.

Ubwo yatahwaga muri Werurwe, 2023 yari ikenkemuye

Umwe mu baturage witwa Kanamugire yabwiye Taarifa ko bitumvikana ukuntu imihanda ya kaburimbo igira ibigo byapatanye kuyikubura ariko ikibuga nka kiriya kigatumuka ivumbi.

Itangazamakuru ryamenye ko amasezerano  rwiyemezamirimo wakoragamo isuku yahoranye, yarangiye ariko Umujyi wa Kigali ntawamuha andi cyangwa ngo isoko ripiganirwe nyuma gato y’uko irya mbere rirangiye.

Uko gutinda ni ko kwatumye ikibazo kivuka.

Icyakora amakuru avuga ko ubu ryatanzwe.

Mbere ikitwa Regional bayikoropaga buri munsi

Umuhati wa bagenzi bacu wo kumenya icyo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga kuri iyi ngingo ntacyo wagezeho.

Iyi nkuru turakomeza kuyikurikirana…

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version